Mu bihe bya covid-19 by’umwihariko mu gihe cya guma mu rugo, abari bafite abana bakeneye gukingirwa muri Nyagatare bavuga ko serivise z’inkingo zabonekaga, ariko ko bari bafite impungenge nyinshi nk’ababyeyi b’abana bakiri bato. Mukandayisaba Donatille ni umubyeyi wo mu murenge…
Nyagatare; imvugo ngo “abana b’ubu” ntikwiye, abana bafite aho bavuka
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyagatare, Madamu Murekatete Juliet avuga ko imvugo ngo “abana b’ubu” ikunze gukoreshwa n’ababyeyi iyo bashaka kwikuraho inshingano ku bana babo ndetse no kwanga kwirengera ingaruka z’uburangare iyo hari icyababayeho, idakwiye. Nk’uko…
Nyagatare; abana baba mu miryango ibamo ihohoterwa barahungabana
Abana baba mu miryango umwe mu babyeyi akorerwa ihohoterwa barahungabana, bikabaviramo izindi ngaruka ziturutse ku mibereho mibi; ibi ni ibitangazwa n’ababyeyi bo mu karere ka Nyagatare. Nyirangwabije Delphine ni umubyeyi wo mu murenge wa Nyagatare, avuga ko iyo bakimbiranye n’umugabo…
Nyagatare; Guceceka kw’abangavu baterwa inda byatumye abazibatera badahanwa
Mu karere ka Nyagatare kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyamara abazibatera bakaba badafatwa ngo babibazwe, bavuga ko imwe mu mpamvu ari uko abakobwa baceceka bakanga kuvuga abazibateye, bityo bigatuma abo bagabo badakurikiranwa n’ubutabera ngo babibazwe.…
Covid-19; abagore badafite akazi n’abatakaje imirimo byabakururiye gusuzugurwa n’abo bashakanye
Abagore badafite akazi bahemberwa ndetse n’abatakaje imirimo kubera covid-19 mu karere ka Nyagatare bavuga ko byabakururiye gusuzugurwa n’abo bashakanye, ndetse hamwe na hamwe bikaba byaragiye biba intandaro y’amakimbirane mu miryango. Mukeshimana Bibiane wo mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka…
Bushoki: abakiri bato bubatse ingo ntibavuga rumwe n’abakuze ku ihame ry’uburinganire
Abakiri bato bubatse ingo ntibumva kimwe n’abazubatse kera ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bituma bitana bamwana ku cyaba gitera ihohoterwa ribera mu miryango, akenshi riba rishingiye ku micungire y’umutungo w’abashakanye, ndetse n’ubuyobozi bw’urugo. Twizeyimana Liberatha ni umugore ukiri muto mu kigero cy’imyaka…
Tare, barinubira kuba ubumuga bafite budashingirwaho ngo bafashwe nk’abatishoboye
Abafite ubumuga bo mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe barinubira ko ubumuga bafite butari mu bishingirwaho bashyira abantu mu byiciro by’ubudehe, ibi bikaba bituma badahabwa ubufasha bugenerwa abandi baturage batishoboye. Ibi kandi bikomeza kubabera inzitizi no kuri serivisi…
U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri ku isi mu myiyerekano ya Taekwondo
Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’imyiyerekano ya Taekwondo, yabereye muri korea kuwa 6/12/2017 babashije kwitwara neza begukana umudali wa siliva (silver). Ni mu irushanwa ryitwa Ambassador’s cup world championship, ryahuje ibihugu 96 biturutse ku migabane itandukanye y’isi, 25…
Abana baba mu miryango ikorerwamo ihohoterwa barahungabana
Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ndetse n’abaturage bari bitabiriye inteko y’abaturage yateraniye mu kagali ka Mbandazi, umurenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo kuwa 28/11/2017, abana baba mu miryango ikorerwamo ihohoterwa barahungabana. Ni muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya…
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ya Pax press kuri VUP banyuzwe n’imitegurire yayo
Inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka, itegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax press, ku nsanganyamatsiko iba yatoranijwe, kuri iyi nshuro yabereye muri Lemigo hotel kuwa 24/11/2017, ivuga kuri VUP. Yitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru ndetse n’abagenerwabikorwa ba VUP.…
