GenderInkuru mu Kinyarwanda

Nyagatare; abana baba mu miryango ibamo ihohoterwa barahungabana

Abana baba mu miryango umwe mu babyeyi akorerwa ihohoterwa barahungabana, bikabaviramo izindi ngaruka ziturutse ku mibereho mibi; ibi ni ibitangazwa n’ababyeyi bo mu karere ka Nyagatare.

Nyirangwabije Delphine ni umubyeyi wo mu murenge wa Nyagatare, avuga ko iyo bakimbiranye n’umugabo atabahahira bityo abana bakicwa n’inzara, iyo agerageje kumubwira ko abana bashonje aramukubita, abana baba bareba rimwe na rimwe nabo bakarira. 

Gahongayire Anet nawe ni umubyeyi wo mu murenge wa Nyagatare, we avuga ko iyo mu muryango hari amakimbirane hari umubyeyi uhohotera undi, hari ubwo abana bava mu rugo bagahunga, rimwe na rimwe bikaba intandaro yo guterwa inda bakiri bato, cyangwa gukoreshwa imirimo ivunanye.

Mu nama y’igihugu y’abagore nabo bafite ayo makuru

“Zimwe mu ngaruka zikunze kugera ku bana iyo imiryango yabo irimo amakimbirane n’ihohoterwa, harimo gusanga abana bagiye kuba mu mihanda, abana b’abakobwa bagaterwa inda imburagihe, aho umwana ava mu rugo akajya gushaka imirimo akaba yahurirayo n’izindi ngorane, ndetse n’ingaruka ku myigire y’umwana ugasanga kwiga biramunaniye kubera ihohoterwa rihora iwabo.” Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare, Madamu Mutegwaraba Egidia.

Ubuyobozi buratanga inama

Ku kibazo cy’amakimbirane akomeza kugaragara mu ngo zimwe na zimwe mu karere ka Nyagatare, bikagira ingaruka no ku bana, cyane cyane muri ibi bihe bya covid-19, ubuyobozi busanga ataricyo cyakabaye gikorwa ngo kuko uyu mwanya wari mwiza wo kwita ku bibazo by’umuryango no kubikemura.

Madamu Murekatete Juliette, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza abivuga muri aya magambo; “ntago byumvikana ukuntu abantu baba barabonye uyu mwanya ungana utya wo kuganira n’imiryango yabo hanyuma bakawupfusha ubusa.” 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akomeza atanga inama ko ababyeyi muri ibi bihe bari bakwiye kwegera abana babo bakabaganiriza, bakabumva ndetse bakanabakemurira ibibazo, aho guhora bitwaza ko nta mwanya babona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *