Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ya Pax press kuri VUP banyuzwe n’imitegurire yayo
Inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka, itegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax press, ku nsanganyamatsiko iba yatoranijwe, kuri iyi nshuro yabereye muri Lemigo hotel kuwa 24/11/2017, ivuga kuri VUP. Yitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru ndetse n’abagenerwabikorwa ba VUP. Abayitabiriye banyuzwe cyane n’imitegurire yayo batari biteguye, bashimira cyane abagize uruhare mu kuyitegura.
Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Pax press Bwana Murenzi Janvier, iyi nama itegurwa hashingiwe ku biganiro bihuza abaturage n’abayobozi biba byarakozwe, hakarebwa ikibazo kiba cyaragarutsweho n’abaturage. Hatumirwa inzego zose zirebwa n’icyo kibazo, zikakiganiraho ziri hamwe, nyuma hagafatwa imyanzuro y’icyakorwa kugirango gikemuke.
Mu biganiro byakozwe muri uyu mwaka, ikibazo cyakomeje kugaruka mu mirenge itandukanye bagiye bageramo ni icya VUP, aho abaturage bagiye bagaragaza akamaro yabagiriye, ariko banagaruka ku bibazo bikiri muri iyi gahunda.
VUP (Vision 2020 Umurenge Program) ni gahunda ya Leta y’U Rwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu mwiherero wabereye I Gabiro mu 2007, hagamijwe kugabanya ubukene mu baturage bwari buri ku gipimo cya 36,9%. Yahawe umurongo muri EDPRS, gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya ubukene.
Atangiza ku mugaragaro iyi nama Nyakubahwa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madamu Ingabire Assoumpta, yishimiye cyane uburyo yateguwe, avuga ko icyo baba bakeneye ari ukumenya amakuru bakayagenderaho. Yakomeje avuga ko Leta ifite ingamba nyinshi zo kunoza gahunda yo gufasha abatishoboye, muri iyi manda y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa repubulika. Ashimira Pax press kuba baratekereje gutegura iyi nama.
Muri iyi nama herekanwe filimi mbarankuru Pax press yakoze kuri VUP. Nk’uko byagarutsweho n’abaturage mu buhamya bagiye batanga, hari byinshi VUP yabagejejeho, birimo kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bakajya mu cya kabiri, bavuye muri nyakatsi bubaka amazu, hari abaguze amatungo ubu baroroye, abandi bashinze amaduka baracuruza, ndetse hari n’ababashije kujyana abana babo mu mashuri bakababonera ibyangombwa.
Ariko haracyariho n’ibibazo muri iyi gahunda. Ikibazo cyakunze kugarukwaho cyane ni icyo kutishyurwa ku gihe amafaranga baba bakoreye mu mirimo y’amaboko ya VUP, ndetse n’inguzanyo igenewe abagenerwabikorwa ba VUP itabasha kubageraho neza, bamwe bagatunga agatoki inyungu ku nguzanyo iri hejuru kandi abayihabwa ari abakene.
Iyi nama abaturage batari mu cyumba cy’inama babashije kuyikurikirana ku ma radio atatu, bahabwa umwanya wo guhamagara batanga ibitekerezo byabo, abandi babasha kubitanga bakoresheje ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa SMS.
Ibi byatangaje bamwe mu bari bitabiriye iyi nama. Madamazela Chloe Godon ni umukonsilita (consultante) w’ihuriro ry’imiryango y’abasuwisi iharanira iterambere mu bihugu byo mu biyaga bigari, akaba yaraje mu itsinda ry’abakozi n’abayobozi ba poroje yitwa “IKIRARO CY’ITERAMBERE”.
Nk’uko yabitangaje Chloe yatunguwe cyane n’uburyo inama yagenze, uburyo hatanzwemo amakuru menshi mu gihe gito, uburyo inzego zitandukanye zayitanzemo ibitekerezo, n’abaturage bagahabwa ijambo imbona nkubone, inyumva nkumve kuri radio. Gusa asanga izina iyi nama yahawe ridahagije, ngo yari ikwiye gushakirwa izina rihwanye n’uburemere bwayo.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP batumiwe muri iyi nama ngo babonye ari ibitangaza. Nibagwire Joselyne ni umubyeyi ukomoka mu Karere ka Gatsibo ari naho yari yaje aturutse, akaba ari umugenerwabikorwa wa VUP. Nibagwire yatangiriye ku nkunga y’ingoboka, yabaga muri nyakatsi none ubu yubatse inzu, aroroye afite n’indi mishinga ateganya gukora afashijwe n’inguzanyo ya VUP. Ndetse arateganya no kwimuka mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akajya mu gikwiranye n’urwego agezeho.
Nibagwire yagize ati “ndumva ari ibintu bikabije, nageze I Kigali muri hoteli, natumiwe mu nama irimo abayobozi, iyo mba nkiri umukene aha sinari kuhagera.” Yakomeje avuga ko ubu afite inkuru agiye kugenda avuga kubera ubuhamya butandukanye yumviye muri iyi nama bwamufashije, yungutse ibitekerezo by’imishinga y’iterambere.
Abayobozi batandukanye n’abandi batumirwa bafashe ijambo, bakomeje gushimira Pax press yateguye iki gikorwa kigamije ubuvugizi. Bamwe bati “muduhumuye amaso” abandi bati “ni iby’icyubahiro kuba twatumiwe muri iyi nama”.
Francine Andrew Mukase.