Inkuru mu Kinyarwanda

Imiryango itegamiye kuri Leta yahagurukiye kurwanya umuco mubi wo guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta yishyize hamwe, yagiranye n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, bikorera mu Rwanda no hanze y’imbibi zarwo kuri uyu wa kane tariki 23 Ugushyingo 2017, inama yabereye muri Champion Hotel, I Kigali mu Rwanda.

Imiryango itanu niyo yihurije hamwe: AJOPRODHO – JIJUKIRWA, HDI, HAGURUKA, RRP+ na PAX PRESS. Ku gitecyerezo cyavuye mu nama bakoze umwaka ushize basanga bashyize hamwe imbaraga arizo zatanga umusaruro uhagije mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Izi mbaraga zihujwe muri gahunda y’iminsi 16 yagenewe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina iba buri mwaka ku isi yose, izatangira kuwa 25/11/2017 igasozwa kuwa 12/12/2017, aho insanganyamatsiko yayo uyu mwaka mu Rwanda igira iti “RWANYA IHOHOTERWA RIKORERWA ABAGORE N’ABAKOBWA, WIRIHISHIRA.”

N’ubwo bazakorera hamwe ariko, buri muryango ufite ibyo uzibandaho. Bwana Anthony Busingye ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’uburenganzira bwa muntu n’iterambere AJIPRODHO-JIJUKIRWA, ikaba ariyo izaba ishinzwe guhuza ibikorwa by’iyi miryango yishyize hamwe. Yatangarije abanyamakuru ibyo umuryango ayobora uzibandaho.

Bazakora ibiganiro bizanyura mu bitangazamakuru bitandukanye, bazaganiriza urubyiruko rw’abakobwa biga muri za kaminuza hagamijwe kumenya ibibazo babona bikurura ihohoterwa, cyane ko aribo babibona mu buzima bwa buri munsi. Bazahura kandi n’abandi banyarwanda batandukanye baganire nabo, babakangurire kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yaboneyeho gusaba abanyamakuru ko ikibazo bakigira icyabo bakakivuga hose, ndetse n’abandi banyarwanda bose ko bagira uruhare mu kurandura icyorezo cyo guhishira ihohoterwa.

Madamu Umurerwa Ninette ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango HAGURUKA. Yatangaje ko muri iyi minsi 16 bazibanda mu kugira inama zishingiye ku mategeko abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakazakorana n’abafasha mu mategeko ndetse n’inzego z’ibanze.

Ibikorwa byabo bizibanda mu mirenge itatu y’akarere ka Gasabo: Bumbogo, Ndera na Rusororo. Bazibanda kandi ku bagore n’abana bari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe. Muri rusange uyu mwaka bazibanda ku bikorwa bigamije kurinda abagore n’abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. 

Bwana Rukundo Athanase ni umuyobozi ushinzwe gahunda muri HDI, nawe yatangaje ibyo umuryango akorera uzibandaho. Bazahugura inzego za leta zifite kurwanya ihohoterwa mu nshingano ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa, kugirango babashe kubumenyesha abagenerwabikorwa babo nabo babashe kubuharanira no kubusaba.

Ikindi bazakora ni inama bazagirana n’abakobwa bayobora abandi cyane cyane mu mashuri no mu bindi byiciro by’ubuzima rusange bw’abaturage, bakazaba bagamije kumenya ingorane urubyiruko rw’abakobwa bahura nazo zibakururira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bafatanyirize hamwe kuzirwanya.

Barateganya kandi guhemba abanyamakuru 4 bazaba barabaye indashyikirwa mu gukora no gutangaza inkuru zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Madamu Semafara Sage ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP +, nawe yatangarije abanyamakuru icyo umuryango ayoboye uzibandaho. Kuwa 1/12/2017 bafatanije na MINISANTE bazakora ubukangurambaga mu turere dutatu tw’umujyi wa Kigali muri gahunda ivuga ngo “uburenganzira kuri serivise z’ubuzima.” Hazakorwa urugendo abasore n’inkumi 200 babana n’ubwandu bwa virus itera SIDA bazifatanyamo n’abandi banyarwanda, barwanya ihohoterwa ribakorerwa iyo hamenyekanye ko babana n’ubwandu.

Kuwa 6/12/2017 bazakora ikiganiro ku meza magari (round table) basobanura isano iri hagati ya GBV na HIV. Bazasobanura uburyo GBV ishobora gutera HIV, na HIV ishobora gutera GBV.

Pax press, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, bo bazibanda mu gukora no gutangaza inkuru kuri gahunda n’ibikorwa byose bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibi byatangajwe na Bwana Albert Baudouin Twizeyimana, Umuhuzabikorwa wa Pax press ku rwego rw’igihugu.

Yatangaje kandi ko hari itsinda ry’abanyamakuru bahuguriwe kuzakora bakanatangaza inkuru zijyanye na gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunsi wo gusoza iyi gahunda kandi hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu hamwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya SIDA. Igikorwa kizasozwa n’urugendo ruzatangirira kuri stade Amahoro rugasorezwa kuri Lemigo Hotel, ahazaganirirwa n’inzego zitandukanye, zizatanga ubutumwa bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abanyamakuru bakaba basabwe kugira uruhare rugaragara mu gukangurira abantu bose kwitabira izi gahunda.

Francine Andrew Mukase

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *