Saturday, July 27, 2024
KINYARWANDA

Mu Bufaransa hagiye gutangira urundi rubanza kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Kuri uyu wa 10 Gicurasi, mu rukiko rwa rubanda rw’ I Paris mu Bufaransa haratangira urubanza rw’umunyarwanda ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, urubanza rw’uwitwa hategekimana Philippe Manier bakunda kwita Biguma, mu gihe cya Jenoside yari umujandarume.

Umusozi wa Nyamure muri Muyira, ahaguye abatutsi basaga 10.000

Ni urubanza rubaye rusa n’urutunguranye nk’uko bitangazwa na bamwe bu bakurikiranira hafi imanza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi zibera ku mugabane w’uburayi.

Alain Gauthier, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda – CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), atangaza ko ari urubanza rubangutse ugereranije n’izindi manza bari bategereje.

Hategekimana Philippe ni muntu ki?

Hategekimana Philippe wari uzwi nka Biguma w’imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.

Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n’ibyo gucunga umutekano.

Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha.

Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko  ahita afungwa by’agateganyo kuva 15/02/2019.

Taliki 20/09/2021 nibwo urukiko rw’ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises).

Iburanishwa rya Biguma ryakiriwe neza aho bivugwa ko yakoreye ibyaha

Mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’ U Rwanda aho bivugwa ko Hategekimana ‘Biguma’ yakoreye ibyaha bakiriye neza amakuru y’uru rubanza.

Erasme Ntazinda, umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko inkuru y’urubanza rwa Biguma ari inkuru nziza ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere, ngo kuko yari umuyobozi ukwiye kuba arinda abaturage nyamara akaba ariwe wagize uruhare mu iyicwa ryabo. Kuba agiye kugezwa imbere y’ubutabera ngo akaba ari ikimenyetso cy’uko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Kayitesi Immaculee, umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu avuga ko kuba hagiye kubaho urubanza rwa Hategekimana ‘Biguma’ ari icyomoro ku bapfakazi barokokeye jenoside muri Nyanza n’ahandi hose Biguma yageze.

Kayitesi akomeza avuga ko iyo uwakoze icyaha akomeje kuzenguruka isi yidegembya bivuna mu mutima w’abo yagikoreye, gusa ngo bizeye leta y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu gushakisha abakurikiranweho icyaha cya Jenoside; ariko bakifuza ko byaba byiza kurushaho aba bakurikiranweho ibyaha bagiye bazanwa kuburanira aho babikoreye, bakagezwa aho byabereye ngo byatuma babyibuka neza maze abajya babihakana cyangwa bapfobya Jenoside bakerekwa ibimenyetso.

Urubanza rwa Hategekimana ‘Biguma’ rubaye urwa gatanu rugiye kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa nyuma y’urwa Capt. Simbikangwa Pascal wahoze akuriye ubutasi mu Rwanda, Barahira Tito na Ngenzi Octavier bayoboye komini Kabarondo, Muhayimana Claude wari umushoferi ku Kibuye na Bucyibaruta Laurent wayoboye perefegitura ya Gikongoro.

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *