Saturday, May 4, 2024
KINYARWANDA

Umutekano wo mu muhanda si inshingano za polisi yonyine

Abakoresha umuhanda bose barakangurirwa kugira uruhare rugaragara mu gucunga umutekano wo mu muhanda, no gukumira impanuka ziterwa no kutubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda. Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abanyamakuru, ku bufatanye bwa polisi y’igihugu n’umuryango ‘Healthy people Rwanda (HPR)’ yabaye kuva kuwa 18 kugeza kuwa 19 Gicurasi 2023, ku biro bikuru bya Polisi ku Kacyiru.

Raporo ya polisi igaragaza ko mu myaka ine ishize kuva mu 2019 kugeza mu 2022, impanuka zo mu muhanda zatwaye ubuzima bw’abagera ku 2810, abagera ku 2972 bagakomereka bikomeye.

Kimwe mu bitera izo mpanuka akaba ari imyitwarire y’abakoresha umuhanda baba abatwara ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru; mu by’ingenzi byateje impanuka harimo gutwara ibinyabiziga ku muvuduko ukabije, gutwara barangaye nko gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga, kugenda urya kandi utwaye, kwiyogosha ubwanwa kandi utwaye, kwisiga ibirungo (make up) n’ibindi.

Harimo kandi abirengagiza gusiga umwanya wagenwe hagati y’ikinyabiziga n’ikindi, abatwara banyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, abatwara ibinyabiziga batabifitiye uruhushya, abatwara ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge, abagerageza kunyuranaho mu buryo budakurikije amategeko y’umuhanda ndetse no kutoroherana hagati y’abakoresha umuhanda.

Abanyamaguru nabo bashinjwa kwambuka umuhanda barangaye, hari ababa bambaye ‘ecouteur’ bagenda bumva umuziki, abagenda bavugira kuri telephoni, abagenda bafatanye amaboko ndetse n’abatabanza kureba ibimenyetso byo ku mihanda nk’ibyapa na ‘feu rouge’.

Abayobozi batandukanye bagize icyo batangaza

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco atangaza ko aba bose bakora ibishobora guteza impanuka bakwiye kwisubiraho, ngo kuko aho batazajya bibwiriza polisi izajya ibibafashamo ibagenera ibihano bitoroshye ndetse n’amahugurwa yo gukoresha umuhanda.

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi wa HPR, DR. Nzeyimana Innocent agaragazako uko umuvuduko uba mwinshi ariko ingaruka z’impanuka ziba mbi. Umuntu ugonzwe n’imodoka igenda ku muvuduko muke aba afite amahirwe yo kurokoka kurusha ugonzwe n’imodoka igendera ku muvuduko munini.

Muri byinshi byagarutsweho bose bahuriza ku kuba umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese ukoresha umuhanda yaba atwaye ikinyabiziga cyangwa agenda n’amaguru, bakaba basaba ko hakorwa ubuvugizi buhoraho mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu n’ubukangurambaga ku mategeko y’umuhanda no kwirinda ibyateza impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abatari bake buri mwaka. Icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda ku rwego rw’isi cyatangiye kuwa 15 kikazasozwa kuwa 21 Gicurasi 2023.

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *