Saturday, July 27, 2024
featured storyKINYARWANDAUBUTABERA & UBURENGANZIRA

Paris: ubushinjacyaha bwasabiye Munyemana gufungwa imyaka 30, abamwunganira basaba ko agirwa umwere

Mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthene rurimo kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’ I Paris mu Bufaransa ku byaha bya jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 30, naho abamwunganira basaba ko agirwa umwere ngo kuko icyo azira ari uko ari umunyabwenge.

Bimwe mu by’ingenzi byagiye bigaruka muri uru rubanza akaba ari nabyo ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko ibyo Munyemena ashinjwa bikomeye, harimo urwandiko abari intiti za Butare banditse bagaragaza ko bashyigikiye leta yari yashyizweho mu gihe jenoside yabaga, uku gushyigikirwa n’abanyabwenge bikaba byaratumye rubanda bandi bayoboka ibikorwa by’ubwicanyi iyi leta yababwirije gukora.

Gushyiraho bariyeri ndetse n’amarondo byitirirwa kwicungira umutekano ngo kugirango bakumire inkotanyi zari zarinjiye mu Rwanda ni indi ngingo yagarutsweho cyane; izi bariyeri n’amarondo Munyemana ashinjwa kuba yaragize uruhare mu ishyirwaho ryabyo ndetse aranayitabira, nyamara aha ni hamwe mu hafatiwe abatutsi benshi bahungaga bakicwa ndetse abagore bagafatwa ku ngufu.

Munyemana yari muri komite y’urwego rwiswe urwo kwicungira umutekano (auto-defense civile). Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abatangabuhamya batandukanye, akaba ngo ariwe wabaga afite lisiti z’abatutsi bagomba kwicwa, ndetse ngo yamenyaga bamaze kwicwa n’abagishakishwa agakangurira abicanyi kujya kubahiga, ndetse ngo akanahemba abakoze neza (gukora=kwica abatutsi).

Urufunguzo rwa segiteri Tumba

Urufunguzo rw’ibiro bya segiteri Tumba bivugwa ko Munyemana yari atunze mu gihe cya jenoside, akaba ngo yarafungiranaga abatutsi muri ibi biro bakabaho mu buryo bw’agashinyaguro kugeza bajyanwe bakicwa ndetse bagatabwa mu byobo. Munyemana yemera ko uru rufunguzo yari arufite gusa akavuga ko abo yafunguriraga segiteri yabaga ari kubahisha interahamwe, ndetse ko Atari azi ko iyo babasohoye bajya kubica.

Kuba Munyemana atarafashije abari mu kaga bamwe babaga barwaye banakomeretse ntabavure kandi yari muganga, ubushinjacyaha busanga nta bushake yari afite bwo gutabara abapfaga, nyamara Munyemana n’abamwunganira bo bakemeza ko nawe yari afite ubwoba ko yagirirwa nabi cyane ko ngo umugore we yaba yari umututsi.

Kuba Munyemana yari afitanye umubano mwiza n’abategetsi muri leta y’abatabazi, barimo Kambanda wabaye minisitiri w’intebe nyuma y’urupfu rwa Madamu Uwiringiyimana Agata wishwe jenoside igitangira, no kuba bombi barabaga mu ishyaka rimwe rya MDR ryaje guhinduka ‘pawa’ nk’uko bamwe mu batangabuhamya bagiye babigarukaho; Munyemana n’abamwunganira bavuga ko atari azi ibikorwa bya Kambanda cyane ko yari yaramumenye kubera ubucuti abagore babo bari bafitanye kuko bari bariganye.

Ibi byose hamwe n’ibindi byinshi byagiye bigaragazwa n’abatangabuhamya, nibyo ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba urukiko guhamya Dr. Munyemana ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.

Abunganira Munyemana bo bavuga ko ibi birego by’ubushinjacyaha biteguye neza kandi bikanganye kubyumva, nyamara bagasaba abagize inteko iburanisha kurebera umukiriya wabo mu ruhande rwiza, ngo kuko uretse kuba yari umunyabwenge wubashywe nta kindi kimenyetso simusiga cyemeza ko ibyo ashinjwa yabikoze; bavuga kandi ko Munyemana ari umuntu mwiza witonda, warezwe neza akiga no mu Bufaransa, unamurebye ubona ko ibyo bamushinja atabikora.

Urubanza rwa Dr. Munyemana Sosthene rurimo kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa rumaze ukwezi kurenga, mu byaha ashinjwa hakaba harimo ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare aho yakoraga nk’umuganga uvura abagore, ndetse akaba yari n’umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi.

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *