Saturday, July 27, 2024
KINYARWANDAUBUTABERA & UBURENGANZIRA

“Tumba ni muruhuke”, Daphrosa Gauthier ku myaka 24 y’igifungo Munyemana yakatiwe

Nyuma y’amasaha menshi yari ashize abantu batandukanye bategereje umwanzuro w’urukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa ku rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthene, waburanishwaga ku byaha bya jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24 mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30.

Uyu mwanzuro bamwe mu baregeraga indishyi bagaragaje ko banyuzwe nawo.

Daphrosa Gauthier, umwe mu bashinze ishyirahamwe riharanira ko abakoze jenoside baba mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera (Collectif des Parties Civile pour le Rwanda), bakaba bari bamwe mu baregeraga indishyi muri uru rubanza yagize ati “abanye Tumba nimuruhuke, ubutabera murabuhawe.”

Munyemana yahamijwe n’urukiko ibyaha bitatu birimo uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kugambirira gukora jenoside. Yemerewe kujuririra igihano yahawe mu minsi 10, mu gihe yaba akoze igihano yakatiwe, ashobora gusaba kugabanyirizwa/ koroherezwa igihano akaba yafungurwa amaze nibura imyaka umunani muri gereza.

Daphrosa Gauthier avuga ko Munyemana agiye aho yakabaye yaragiye mu myaka 29 ishize, gusa ko icy’ingenzi ari uko yahamijwe ibyaha yakoze akaba agiye kubihanirwa, akomeza avuga ko babyakiriye neza ndetse bibanogeye.

Dosiye ya Dr. Munyemana Sosthene ni imwe mu zari zimaze igihe zitegerejwe kuburanishwa kuko inyandiko z’ibirego zisaba ko akurikiranwa n’ubutabera zatangiye gutangwa mu 1995. Munyemana w’imyaka 68 akaba yari ari mu kiruhuko cy’iza bukuru nyuma yo kumara imyaka myinshi ari umuganga mu Bufaransa.

 

 

 

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *