Friday, July 26, 2024
featured storyKINYARWANDAUBUTABERA & UBURENGANZIRA

Gikondo: bemeza ko ibihano byahawe Twahirwa na Basabose bibanyuze, ariko amateka arimo arasibangana

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Gikondo bishimira ko mu rubanza rwa Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre bahawe ubutabera, ngo kuko ibihano bakatiwe nta bindi bibiruta ugereranije n’ibyaha aba bagabo bashinjwaga. Gusa bafite impungenge ko uko iminsi igenda ishira, abari bahari jenoside yakorewe abatutsi iba barimo gusaza, habaye nta gikozwe ngo ibyo bazi babonye byandikwe amateka yazasibangana.

Hamida yari afite imyaka 24 ubwo jenoside yakorewe abatutsi yabaga, umuryango we wose ndetse n’umugabo yari yarashatse nta n’umwe warokotse, bose baguye I Gikondo. Hamida avuga ko kuba urubanza rwaraciwe aba bagabo bagahamywa ibyaha kuri bo ari ubutabera, no kuba barahawe ibihano biruta ibindi nabyo ngo babona bihagije.

Undi muturage w’I gikondo uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko kuba uwakoze ibyaha abihamywa agahanwa ari ibyo kwishimira ngo kuko ubutabera buba bwatanzwe, ndetse ngo kuba babasha guhabwa amakuru ku mikirize y’urubanza nabyo ni ibyo kwishimira ngo kuko bibaruhura.

Twahirwa yahamwe n’ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, kwica abigambiriye no gufata abagore ku ngufu akatirwa igifungo cya burundu. Naho Basabose yahamwe n’ibyaha bya jenoside, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25, ariko kubera uburwayi urukiko rumukatira gufungirwa mu ivuriro ryita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Amateka arimo kwibagirana

Abarokotse b’I Gikondo bavuga ko aha hantu hafite amateka yihariye ngo kuko hari hatuye abayobozi b’interahamwe barimo Twahirwa ndetse ari naho ishyaka CDR ryavukiye. Kiriziya ya Gikondo kandi niyo yabaye iyambere yiciwemo abatutsi bari bahahungiye, by’umwihariko abari bafite ubumuga bari baturutse mu kigo cyabitagaho.

Rutayisire Dieudonne ni umwe mu barokotse ba Gikondo akaba anayobora umuryango Humura, avuga ko niba nta gikozwe ngo amateka ya Gikondo abungabungwe ashobora kwibagirana ngo kuko abari bakuru bayazi barimo kugenda basaza.

Bifuza kandi ko ubuhamya bw’abari bahari igihe jenoside yabaga bwakorerwa inyandiko cyangwa amajwi n’amashusho bukabikwa ngo kuko uko imanza z’abakoze jenoside zigenda zitinda niko abatangabuhamya bagenda basaza bakanapfa, bityo ngo mu bihe biri imbere bikazagorana kubabona.

 

 

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *