Saturday, July 27, 2024
KINYARWANDA

Ubufaransa bwatangiye kuburanisha undi munyarwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi

Urukiko rwa rubanda rw’I Paris mu bufaransa rwatangiye kuburanisha undi munyarwada ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uwo akaba ari Dr. Munyemana Sosthene wahoze ari muganga w’abagore mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.

Munyemana arashinjwa kugira uruhare muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu cyahoze ari Butare aho yakoraga, gufatanya na leta y’inzibacyuho gutegura ibikorwa byo kugirira nabi abatutsi, uruhare mu gushyiraho bariyeri zashakishaga abatutsi bakicwa, by’umwihariko no kuba ngo ariwe wari ufute urufunguzo rw’ibiro bya segiteri Tumba byafungirwagamo abatutsi bakamaramo iminsi myinshi bicwa n’inzara.

Urubanza rwatangiye kuwa 14 Ugushyingo 2023, ubwo yageraga imbere y’urukiko ku munsi ukurikiyeho, Munyemana yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko ibyo biro bya segiteri Tumba ngo ariho abatutsi bihishaga, akavuga kandi ko ababajwe cyane n’ibihe bikomeye abarokotse jenoside banyuzemo, ndetse ko ngo aboneyeho n’umwanya wo kuvugira mu ruhame ko ibyabaye kuri iyo miryango bibabaje.

Munyemana avuga ko ntacyo yapfaga n’abatutsi cyatuma abagirira nabi ko ndetse hari n’abo yibuka mu bwana bwe se umubyara yari yaragiriye neza; ngo hari kandi nawe abamugiriye neza, uwo yibuka cyane ni uwamufashije mu myigire ye, bityo ngo umubano we n’abatutsi wari mwiza nta kibi cyari kuza hagati ye nabo.

Munyemana Sosthene ni muntu ki?

Yavukiye Mbare mu cyahoze ari komini Musambira, Perefegitura ya Gitarama, arangije kwiga ubuvuzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yagiye kuminuza mu bufaransa I Bordeaux mu bijyanye no kuvura abagore. Agarutse mu Rwanda, yagiye kuvura mu bitaro bikuru bya Butare (CHUB) akigisha no muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Umugore we n’abana batatu bari barasigaye mu Bufaransa, I Butare yari atuye ahitwa I Gitwe muri Tumba, jenoside yasanze ari mu kiruhuko guhera muri Werurwe 1994 cyagombaga kurangira muri Gicurasi 1994; muri ibi bihe akaba aribwo bivugwa ko yitabiriye ibikorwa bya jenoside, aho yavuye ajya mu Bufaransa, akomereza akazi ko kuvura mu bitaro by’ahitwa Villeneuve-sur-Lot.

Munyemana Sosthene ni umunyarwanda w’imyaka 68, akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Urubanza rwe rubaye mu gihe ubusabe bwo kumuta muri yombi ari bwo bwari bumaze igihe kinini butanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kuva mu 1995, akaba ari urubanza rwa gatandatu rw’umunyarwanda ukekwaho jenoside rugiye kuburanishwa n’urukiko rwo mu Bufaransa.

 

 

 

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *