Friday, May 17, 2024
ibidukikijeKINYARWANDA

Ifumbire mvaruganda igira ingaruka zirambye ku buzima bw’abantu -Ubushakashatsi

N’ubwo ifumbire mvaruganda ifasha kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse bigatuma isi ibasha guhangana n’ikibazo cy’inzara ahanini kigendana n’ubwiyongere bukabije bw’abayituye, ubushakashatsi bwagaragaje ko ikoreshwa ry’iyi fumbire rigira ingaruka zirambye ku buzima bw’abantu batungwa n’ibiva mu buhinzi iyi fumbire iba yakoreshejwemo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’impuguke mu buhinzi zo mu gihugu cy’u Buhinde bugatangazwa ku rubuga researchgate (PDF) The Impact of Chemical Fertilizers on our Environment and Ecosystem (researchgate.net), zagaragaje ko bimwe mu bigize ifumbire zikorerwa mu nganda byangiza ubuzima bw’abantu ndetse bikaba byatera indwara zidakira zirimo kanseri.

Kugabanya ubuziranenge bw’ibiribwa ndetse n’indwara z’ibyorezo, ni bimwe mu bigaragara muri ubu bushakashatsi nk’ingaruka zo gukoresha ifumbire mvaruganda. Izi fumbire kandi zangiza ku buryo bukomeye amazi, umwuka abantu bahumeka ndetse n’ubutaka, ibi bigatuma ingaruka ziza ku bantu zirimo indwara z’ubuhumekero zidakira.

Ubuhinzi bubarwa ku kigero cya 60% mu guhumanya ikirere ndetse n’umwuka abantu bahumeka biturutse ku mafumbire n’imiti yica udukoko twangiza imyaka bikoreshwa mu buhinzi.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize mu turere twa Gisagara, Rubavu, Gicumbi, Nyamasheke, Musanze, Bugesera, Nyaruguru na Huye, bwerekanye ko abahinzi muri utu turere hejuru ya 50% bahinga bakoresheje ifumbire mvaruganda yonyine.

Kubyirinda birashoboka

Umuhanga mu bumenyi bw’ibidukikije akaba n’umushakashatsi w’umunyarwanda Dr. Abias Maniragaba, avuga ko aya ari amakuru mabi ku gihugu nk’u Rwanda gifite ubutaka buto kandi abaturage barwo bakomeza kwiyongera.

Dr. Maniragaba atanga inama yo gusubira kuri imwe mu migirire ya gakondo irimo gukoresha mu buhinzi ifumbire yo mu kimoteri ikomoka ku myanda itandukanye yaba iva ku bantu, ku matungo ndetse no ku bimera.

Akomeza asobanura ko imyanda yo mu bwiherero y’abantu ari ifumbire ifite ubushobozi buhagije bwo gufasha mu buhinzi bugatanga umusaruro ukenewe, kandi iyi fumbire iboneka ahantu hose kuko buri rugo rubasha kuyikorera.

Ikindi uyu mushakashatsi agarukaho ni uburyo bwo gutunganya ibishingwe na byo biva mu ngo bikaba byabyazwa ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, ndetse avuga ko hari aho batangiye imishinga yo gukoresha bene izi fumbire gakondo kandi ko umusaruro ari mwiza ku rugero rushimishije.

Hari kandi uruganda mu majyaruguru y’u Rwanda, Akarere ka Rulindo, rwatangiye imirimo yo gutunganya ifumbire ivuye mu myanda yo mu musarane ikaba yitezweho gukemura ikibazo cy’ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda kuri ubu inahenze cyane ku isoko.

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *