Friday, July 26, 2024
KINYARWANDAUBUTABERA & UBURENGANZIRA

Tumba: barasaba ko abavugwa mu rubanza rwa Munyemana nabo bakurikiranwa n’ubutabera

Abarokotse jenoside ba Tumba, aho Dr. Munyemana Sosthene yakoreye ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, yahamijwe n’urukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa, barasaba ko abandi bavuzwe muri uru rubanza bafatanije nawe gukora ibyo byaha nabo bakurikiranwa n’ubutabera.

Abagarukwaho cyane ni abari bafatanije kuyobora ‘committe de crise’ aribo Dr. Remera Simeon wavuraga abafite uburwayi bwo mu mutwe muri CARAES, Murekezi Vincent wari umucuruzi, Hitimana Joseph bahimbaga Ruganzu akaba yari agronome wa komini Ngoma, na Kubwimana Felicien wigeze kuba konsiye wa Tumba.

Uwarokotse, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 yagize ati “Munyemana yarenze ku nshingano z’umwuga we wo gukiza ubuzima bw’abantu, nk’umuntu kandi wari warize gufasha abana kuvuka ariho ubuzima butangirira.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko n’ubwo ababo bapfuye batazagaruka ariko nibura kuba Munyemana yarakatiwe gufungwa imyaka 24 ari ubutabera bwatanzwe, agasaba ko n’abandi amazina yabo yagiye agarukwaho muri uru rubanza bakurikiranwa n’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze bibi.

Ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu

Munyemana yahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse n’umugambi wo gukora jenoside. Bamwe mu barokotse babaza itandukaniro hagati y’ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umunyamategeko akaba n’umuyobozi wa poroje ‘justice et memoire’ RCN justice et democratie ifatanyamo na Pax press, Haguruka na Association Modeste et Innocent, Bwana Juvens Ntampuhwe, asobanura itandukaniro hagati ya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ntampuhwe avuga ko jenoside iri mu byaha byibasiye inyokomuntu ariko ibyaha byibasira inyokomuntu byose atari jenoside. Mu magambo make avuga ko ibyaha byibasiye inyokomuntu ari ibyaha by’ubugome byibasira abantu benshi mu buryo bwa rusange hagamijwe kubarimbura, harimo kubica, kubakorera iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibi, ndetse bikazakomeza no kugira ingaruka ku basigaye n’isi muri rusange.

Jenoside yo rero ni ibyaha byibasira abantu hagamijwe kubarimbura bose cyangwa igice cyabo, hashingiwe ku bwoko bwabo, ibara ry’uruhu, idini ndetse n’akarere. Ibi bishobora kuba kubica, kubajyana ahantu baba mu mibereho mibi ishobora kubica, kubatandukanya n’urubyaro cyangwa kubabuza kubyara, ibi byose iyo bikorewe abantu hashingiwe kuri ibi byiciro bine byitwa jenoside.

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *