Thursday, July 18, 2024
KINYARWANDATechs

Abahize abandi mu gukora imishinga yifashisha ikoranabuhanga rya blockchain bahembwe

Mu marushanwa yateguwe n’ikigo ICP Rwanda, cyigisha kikanateza imbere ikoranabuhanga rya blockchain mu Rwanda, abahize abandi mu gukora imishinga myiza bifashishije iryo koranabuhanga bahawe ibihembo.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’icyo kigo mu Rwanda, Bwana Maic Sebakara, iki gikorwa cyari kimaze amezi agera kuri atatu gitegurwa kuko batangije uyu mushinga muri Mata 2024, babanje gutanga ubumenyi ku banyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza yigisha ikoranabuhanga, hanyuma bategura aya marushanwa kugirango barebe igipimo abigishijwe bumviseho ibyo bize banabishyira mu ngiro.

Imishinga yose yazanywe muri iri rushanwa rizwi ku izina rya ‘hackathon’ yari 18 yakozwe n’abanyeshuri baturuka mu mashuri makuru y’ubumenyingiro arimo IPRC Ngoma, IPRC Huye, IPRC Tumba, IPRC Musanze ndetse na INES Ruhengeri, muri yo 8 niyo yageze mu cyiciro gisoza maze hatsinda itatu ya mbere yanahawe ibihembo bitandukanye.

Enock Niyomwungeri ni umunyeshuri wiga ikoranabuhanga muri IPRC Ngoma, akaba umwe mu bagize itsinda ryakoze umushinga wabashije kwegukana umwanya wa mbere muri aya marushanwa, umushinga witwa “Tracing Rwanda tea production using blockchain” uzakemura ikibazo cyo kubungabunga amakuru ku musaruro w’icyayi cy’u Rwanda ndetse no kubasha gukurikirana inzira umusaruro unyuramo guhera ku muhinzi kugeza ku muguzi (consumer).

Niyomwungeri na bagenzi be bakoze umushinga, wegukanye umwanya wa mbere; bari kumwe n’umuyobozi wa ICP Rwanda (ibumoso) N’umuyobozi muri RISA (iburyo)

Niyomwungeri avuga ko umushinga wabo ufitiye inyungu igihugu cyane cyane abari mu cyiciro cy’ubuhinzi bw’icyayi, ko bakeneye amafaranga kugirango bakomeze kuwutunganya ndetse no kuwushyira mu bikorwa, akaba asaba leta ko yabatera inkunga uyu mushinga ugashyirwa mu bikorwa. Iki gitekerezo agihuje na mugenzi we Chantal Mukanzayituriki bafatanije gukora uyu mushinga.

Umuyobozi wa ICP Rwanda we asanga ikihutirwa kuri aba banyeshuri atari amafaranga ahubwo ari ubumenyi buhagije bwo gukora imishinga myiza ikoresheje ikoranabuhanga rya blockchain, bakaba bagera ku kigero cyiza cyo gukora imishinga yakerekwa abashoramari.

Dr. Adolphe Sebakara, ni umuyobozi muri RISA ushinzwe gusesengura ibijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho (Emerging technology analyst), avuga ko imishinga y’aba banyeshuri ari myiza kandi ifitiye igihugu cyose akamaro, bityo bakwiye gukora imishinga yabo bagamije ko iba myiza ikagira abo ikemurira ibibazo, ko aho ariho amafaranga azava kuko bazagura ibisubizo biturutse kuri iyi mishinga.

Dr. Sebakara akomeza kandi abizeza ko igihugu kibashyigikiye mu mishinga itandukanye yo guhanga udushya binyuze muri ministeri y’ikoranabuhanga n’ibindi bigo bya leta bifite ikoranabuhanga mu nshingano.

Kuva ikoranabuhanga rya blockchain ryigishwa n’ikigo ICP Rwanda ritangiye kwigishwa mu Rwanda, abagera kuri 509 mu mashuri makuru y’ubumenyingiro na kaminuza zigisha ikoranabuhanga nibo bamaze guhabwa aya masomo ndetse gahunda yo gutanga ubwo ubumenyi ikaba ikomeje ikazagera no ku bandi bataragerwaho.

 

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *