Gicumbi: bashimiye Pax press yibukije abaturage inshingano zabo mu matora akorwa mu Rwanda
Abaturage n’abayobozi batandukanye mu karere ka Gicumbi bashimiye Pax press, umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro ku bukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage inshingano zabo nk’abanyagihugu beza mu matora ateganijwe mu Rwanda harimo ay’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishinga amategeko. Ni ubukangurambaga bwabereye mu murenge wa Rubaya kuwa 10 kanama 2023.
Pasteur Munezero Jean Baptiste ni umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora ushinzwe gutegura no kuyobora amatora ndetse n’ibikorwa by’uburere mboneragihugu mu Karere ka Gicumbi na Burera; yagize ati “gukangurira abaturage kumenya ibigendanye n’amatora ni uguteza imbere imiyoborere myiza na demukarasi.”
Munezero yakomeje ashimira Pax press ngo kuko ibi bikorwa by’ubukangurambaga binafasha komisiyo y’igihugu y’amatora kwisuzuma no gusuzuma uko inyigisho z’uburere mboneragihugu zigera ku baturage n’uko bazikurikira.
Inshingano z’umunyagihugu mwiza
Munezero akomeza avuga kuri zimwe mu nshingano z’abaturage ku birebana n’amatora; kwitabira ibikorwa byose birebana n’amatora harimo inama zitegura amatora ndetse n’amahugurwa y’inzego zitandukanye ku matora, kwitabira amatora no gutora neza, kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, gufasha komisiyo y’igihugu y’amatora gutegura aho amatora azabera, no kugira uruhare mu gucunga umutekano w’amatora.
Abaturage ba Rubaya muri Gicumbi basobanurirwa inshingano z’umunyagihugu mwiza
Umuturage kandi afite inshingano nk’umunyagihugu mwiza, zo gutanga amakuru mu gihe yumvishe impuha zishobora kwica amatora, akabimenyesha inzego bireba ku gihe kugirango zivuguruze ayo makuru.
Ubukangurambaga butangiye kare
Bamwe mu baturage bibajije impamvu ubukangurambaga ku matora butangiye kare mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishinga amategeko azaba umwaka utaha wa 2024.
Umuhuzabikorwa wa Pax press, Twizeyimana Albert Baudouin asobanura ko ikigamijwe ari ukwibutsa abaturage inshingano zabo nk’abanyagihugu mu gutora umuyobozi mwiza ndetse no gukurikirana bakamubaza ko ibyo bamutumye abikora neza.
Si amatora gusa bahawe na mituweli
Abaturage bitabiriye iki gikorwa nabo bishimiye ibyo Pax press yabateguriye; Ndumucari Berchimas witabiriye gusubiza ibibazo byabazwaga ndetse agatsindira amafaranga ibihumbi bitanu, yagize ati “uyu munsi iyo ntaza nari kuba mpombye, aya mafaranga baduhaye yo kugura mituweli njye nzanzwe narayiguze ariko bibaye akarusho kuko hari abari buyahabwe batari basanzwe bafite mituweli babashe kuyigura.”
Kagina Emmanuel
Mu ijambo rye asoza iki gikorwa, Bwana kagina Emmanuel, Umujyanama w’agateganyo wa komite nyobozi y’akarere ka Gicumbi waje ahagarariye ubuyobozi bw’akarere, yashimiye Pax press ndetse n’itangazamakuru, anashimira abaturage bitabiriye ari benshi, abakangurira gukomeza kwitegura neza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishinga amategeko azaba umwaka utaha wa 2024.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’amajyaruguru y’u Rwanda, gahana imbibi n’igihugu cya Uganda. Kimwe mubyo aka karere kazwiho ni ukugira abaturage bumva neza bakanitabira gahunda za leta.