GenderInkuru mu KinyarwandaJustice & rights

Nyagatare; Guceceka kw’abangavu baterwa inda byatumye abazibatera badahanwa

Mu karere ka Nyagatare kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyamara abazibatera bakaba badafatwa ngo babibazwe, bavuga ko imwe mu mpamvu ari uko abakobwa baceceka bakanga kuvuga abazibateye, bityo bigatuma abo bagabo badakurikiranwa n’ubutabera ngo babibazwe.

Nyirangwabije Delphine ni umubyeyi utuye mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare, avuga ko akenshi abakobwa babikira ibanga ababateye inda, ngo keretse iyo banze kubafasha nibwo ujya kubona ukabona bagiye mu buyobozi bakabivuga, ngo akenshi niyo mpamvu abagabo bazibatera badakunze gufatwa ngo babibazwe n’ubutabera.

Mukagasasira Rosine nawe wo mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare, avuga ko akenshi umwana w’umukobwa abanza gutinya kuvuga akagira ibanga uwamuteye inda, bityo ntamenyekane ngo abibazwe; akenshi rero ngo usanga ingaruka zigera no ku mwana wavutse kuri uwo mwangavu.

Mu nama y’igihugu y’abagore ikibazo barakizi

Umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare, Madamu Mutegwaraba Egidie avuga ko ikibazo gikomeye kibaho gituma abahemukira abangavu babatera inda batarageza imyaka y’ubukure badafatwa, ari uko abo bakobwa bamwe bahitamo guceceka bagahisha abazibateye.

Kugeza ubu hari bamwe bamaze gufatwa bakaba bafunzwe, abandi bamwe baburiwe irengero. Madamu Mutegwaraba akomeza avuga ko hari abakobwa ubaza bakakubwira ngo ababateye inda baratorotse nyamara ntibabavuge amazina, ubundi ngo hari n’ubwo umukobwa  yinangira akakubwira ngo uwayimuteye ntamuzi.

Ngo haba harimo ubufatanyacyaha bw’imiryango

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyagatare, Madamu Murekatete Juliette, avuga ko batahuye ubufatanyacyaha bw’imiryango muri iki kibazo, akaba ahanini ariyo mpamvu abatera abangavu inda badafatwa ngo babibazwe n’ubutabera.

Mu karere kose mu mwaka umwe bamaze kugira abangavu bagera ku 1784 batwaye inda, nyamara abagabo bafashwe bakurikiranweho kuzibatera ni 243 bonyine. Madamu Murekatete avuga ko ikibabaje cyane ari uburyo imiryango ibyitwaramo; aho usanga umwana yatewe inda bagaceceka ngo batiteranya n’umuryango wo kwa runaka bakangana.

Madamu Murekatete Avuga kandi ko ikibyihishe inyuma ari uguceceka ntibatange amakuru, ngo hari n’ababyeyi bashobora kuba babifatiramo ruswa kuko hari abo bajya bahura bashaka kujya gufunguza abateye abana babo inda, ngo ukumva umubyeyi avuga ngo umwana wanjye imyaka yari ayujuje, ngo imyaka ye ninjye uyizi mu mushinga w’indangamuntu baribeshye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yaburiye bamwe mu babyeyi bahishira ababatereye abana inda ko bagiye kujya bahanwa nk’abafatanyacyaha; yagize ati “ntabwo bikwiye ko umubyeyi asa n’ucuruza umwana we, akwiye kuba ariwe uza ku isonga mu guharanira ko umwana atahura n’icyo kibazo.”

Cyakora ngo barakomeza gukangurira ababyeyi kudatererana abana baba bahuye n’icyo kibazo, ngo kuko uwo mwana afite uburenganzira bwo kubaho, bityo aba akwiye kuganirizwa akamenya uko yitwara kandi ntazabisubiremo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *