HealthInkuru mu Kinyarwanda

Covid-19; abagore badafite akazi n’abatakaje imirimo byabakururiye gusuzugurwa n’abo bashakanye

Abagore badafite akazi bahemberwa ndetse n’abatakaje imirimo kubera covid-19 mu karere ka Nyagatare bavuga ko byabakururiye gusuzugurwa n’abo bashakanye, ndetse hamwe na hamwe bikaba byaragiye biba intandaro y’amakimbirane mu miryango.

Mukeshimana Bibiane wo mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka Nyagatare, avuga ko muri covid-19 kuba nta kazi yari afite byatumaga uwo basahakanye abigira impamvu bagahora bashwana, nk’igihe yabaga amusabye ibitunga urugo. Mukeshimana avuga kandi ko hagiye habaho gukoresha amagambo aremereye atesha umugore agaciro.

Nyirangwabije Delphine wo mu murenge wa Nyagatare we avuga ko kubera covid-19 akazi yakoraga kahagaze; umugabo bashakanye ngo nta kintu akimufasha mu gutunga urugo, abona amafaranga akayajyana mu nzoga yagira icyo amubaza bakabipfa. Yagize ati “umugabo ndamufite ariko ni uguhora duserera.”

Abagore bakwiye kwitinyuka

Bamwe mu bagore basuzugurwa n’abagabo babo bitewe n’uko nabo ubwabo baba bagaragaje kwitinyea no kwisuzugura; ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare, Madamu Mutegwaraba Egidie.

Mutegwaraba yagize ati “abagore bakwiye kubanza kwikuramo imyumvire y’uko kuba ari abagore bibagira abanyantege nke, umugore akwiye kumva ko nawe ashoboye, icyo umugabo akora n’umugore aragikora kandi iyo umugore yagiye mu kazi agakora neza, yaba ubucuruzi cyangwa ibindi abikora neza.”

Imirimo irahari abantu ntibakwiye kwicara

Ubuyobozi bwo bwemeza ko nta wakabaye yicaye avuga ngo yabuze akazi ngo kuko imirimo muri Nyagatare ihari; ibi ni ibitangazwa na Madamu Murekatete Juliette, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyagatare.

Murekatete asanga hari bamwe badafite imirimo kuko batayishatse cyangwa basuzugura imirimo ihari; yagize ati “hari ikibazo cy’abantu bafite imirimo runaka ngo batakora, ukumva umuntu arimo aravuga ngo sinahinga, sinahereza itafari, amashuri hirya no hino arimo arubakwa, akazi karaboneka.” Akomeza kandi avuga ko imirimo abantu aribo bajya kuyishaka atariyo iza kubashaka.

Ikibazo cyo kuvanwa ku kazi igitaraganya ni kimwe mu byagaragaye ku ikubitiro, raporo yumuryango w’abibumbye ishami ry’ubukungu yatangajwe muri Mata 2020 I Geneve, ikaba ivuga ko byitezwe ko abagera kuri miliyoni 200 aribo bazabura imirimo nk’ingaruka za covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *