HealthInkuru mu Kinyarwanda

Covid-19; Service z’inkingo zarabonekaga ariko impungenge zari zose ku babyeyi muri Nyagatare

Mu bihe bya covid-19 by’umwihariko mu gihe cya guma mu rugo, abari bafite abana bakeneye gukingirwa muri Nyagatare bavuga ko serivise z’inkingo zabonekaga, ariko ko bari bafite impungenge nyinshi nk’ababyeyi b’abana bakiri bato.

Mukandayisaba Donatille ni umubyeyi wo mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, yabyaye mu Kuboza k’umwaka ushize wa 2019, avuga ko yabajije abajyaga kwa muganga bakamubwira ko inkingo ziboneka nta kibazo; nibwo yabonye kujyana umwana we ahabwa inkingo.

“Gusa nyine twageraga kwa muganga bakatubwira bati hariho ikibazo cy’uburwayi bwa covid-19, mujye mukingiza abana muhite mutaha kugirango n’abandi babone uko bahabwa serivise.” Mukandayisaba akomeza avuga ko n’ubwo babaga ari benshi ariko bageragezaga gutandukana, umubyeyi umaze gukingiza agaheka umwana we agahita ataha.

Inkingo zimwe zatangiwe mu ngo

Mu murenge wa Rwempasha, umubyeyi witwa Bikorimana Joella avuga ko urukingo rwa mbere bagiye kurukingiza Nyagatare, hanyuma izindi abaganga bakajya babasanga mu midugudu yabo, kubera ko mu midugudu batabaga ari benshi impungenge zagiye zigabanuka.

Umubyeyi witwa Mukandayisenga Devotha wo mu murenge wa Nyagatare nawe avuga ko abaganga bageze aho bakajya babasanga mu midugudu, ibi ngo byabaereye igisubizo cyane ku mpungenge bari bafite; yagize ati “kumwe twajyaga kwa muganga tukicara turi benshi ubu ntibikiriho, mu mudugudu abantu baba ari bake, serivise z’ubuzima zirimo kugenda neza kuko bagerageza kubikora vuba ngo abantu batagwira.”

Ubuyobozi buvuga ko byoroheje akazi

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri karere ka Nyagatare Madamu Murekatete Juliet atangaza ko serivise z’inkingo kimwe n’izindi serivise z’ubuvuzi mu gihe cya covid-19 zitigeze zihagarara; ndetse zimwe na zimwe byabaye ngombwa ko bajya bohereza abaganga bagasanga abarwayi aho bari bakabafashirizayo.

Si inkingo gusa kuko n’abandi barwayi bari bakeneye imiti nk’abafite uburwayi butuma bafata imiti buri gihe, akarere koherezaga abaganga bakayibagezaho aho bari mu midugudu yabo; ibi ngo byoroheje akazi, bigabanya impungenge ku bari bazifite ndetse bigabanya n’ingorane zo kwandura covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *