Inkuru mu Kinyarwanda

Tare, barinubira kuba ubumuga bafite budashingirwaho ngo bafashwe nk’abatishoboye

Abafite ubumuga bo mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe barinubira ko ubumuga bafite butari mu bishingirwaho bashyira abantu mu byiciro by’ubudehe, ibi bikaba bituma badahabwa ubufasha bugenerwa abandi baturage batishoboye. Ibi kandi bikomeza kubabera inzitizi no kuri serivisi z’ubuvuzi kuko ubwishingizi mu kwivuza (mutuel de sante) butabasha kuvuza indwara z’ubumuga n’izindi zifitanye isano nabwo.

Munyaneza Ladislas atuye mu kagali ka Nkumbure, umudugudu wa Biraro, umurenge wa Tare, afite umwana w’umuhungu ufite ubumuga yavukanye ubu akaba afite imyaka 15. Munyaneza atangaza ko yagerageje kuvuza umuhungu we imyaka igera kuri 6, yagurishije amasambu arashira, yasabye ubufasha mu nzego zitandukanye ariko ntabwo yabonye. Amaze kubura ubushobozi yageze aho arekera aho kumuvuza, mu gihe nyamara yabonaga ko yari ari hafi gukira. Hashize imyaka 4 arekeye aho kumuvuza, umwana yarongeye asubira inyuma, nta buvuzi abona. Munyaneza atangaza ko ubwisungane mu kwivuza butajya buvuza ibibazo by’ubumuga, kandi ngo birahenda.

Ntahomvukiye Phoibi ni umukecuru ufite imyaka 74, atuye mu kagali ka Nkumbure, umurenge wa Tare, afite ubumuga bw’ukuguru, afite n’ikarita y’abafite ubumuga. Ntahomvukiye atangaza ko ubumuga afite butajya bushingirwaho ngo afashwe nk’abandi batishoboye, na VUP nta bufasha imugenera, nta nyunganirangingo afite kandi mu bushobozi bwe ntiyabasha kuyigurira.

Nyiraminani Fortunata ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40, afite ubumuga bw’ukuguru n’umugabo babana afite uburwayi bwo mu mutwe. Nyiraminani atangaza ko nta bufasha ubwo aribwo bwose bigeze bahabwa, nta n’umuntu wigeze abageraho ngo amenye uko babayeho. Yagize ati “biratangaje iyo bavuze ngo habonetse umurwayi wa bwaki inzego zose zikaza na minisiteri ikamanuka, ariko umuntu akamarana ubumuga imyaka irenga 15 nta urabona ko yakabaye afashwa.”

Nyiraminani akomeza avuga ko nta nsimburangingo cyangwa inyunganirangingo bafite, bakaba barabyakiriye ko nta bufasa babona, mu gihe badashoboye kuzigurira. Ntibabasha kwitabira ibikorwa by’iterambere nk’abandi kuko kugera aho biri batabishoboye. Bakaba basanga mu gihe nta gikozwe ngo batabarwe cyangwa bahabwe ubufasha nk’abandi bose batishoboye, iterambere ry’abafite ubumuga rizagorana, kuko ngo n’iyo bakoze imishinga nta banki yabaha inguzanyo.

Munyaneza yagize ati “nta terambere ryagerwaho umuntu atavuzwa.” Akomeza avuga ko   iyo bavuze abatishoboye usanga bareba abakecuru cyangwa ababyaye abana benshi batabasha kurera, ariko abafite ubumuga ntibajya babafata nk’abatishoboye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Tare buvuga ko ikibazo bakizi nyamara ngo bitari mu bushobozi bwabo kugikemura.

Bwana Mporayonzi David ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tare, atangaza ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko atishoboye, abarwa mu batishoboye gusa iyo bigaragaye ko ari mu cyiciro cy’abatishoboye.

Ku kibazo cy’insimburangingo n’inyunganirangingo, Mporayonzi atangaza ko ikiri mu bushobozi bw’umurenge ari ugukora ubuvugizi gusa. Akomeza avuga ko umurenge ukora urutonde rw’abafite ubumuga ukabahuza n’akarere kuko ariko gafite mu nshingano kubafasha. Iyo hari ibindi bibazo bafite bikomeye binyuzwa muri gahunda ya social protection. Ku birebana no gutoranya abafashwa mbere y’abandi, hashingirwa ku bugenzuzi bwakozwe n’inzobere zikagaragaza ubwoko bw’ubumuga bafite n’ikigero buriho.

Gusa n’ubwo ibyo bikorwa ubushobozi buracyari buke ugereranije n’abakeneye ubufasha, bakaba bazakomeza gukora ubuvugizi.

Francine Andrew Mukase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *