Inkuru mu Kinyarwanda

Bushoki: abakiri bato bubatse ingo ntibavuga rumwe n’abakuze ku ihame ry’uburinganire

Abakiri bato bubatse ingo ntibumva kimwe n’abazubatse kera ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bituma bitana bamwana ku cyaba gitera ihohoterwa ribera mu miryango, akenshi riba rishingiye ku micungire y’umutungo w’abashakanye, ndetse n’ubuyobozi bw’urugo.

Twizeyimana Liberatha ni umugore ukiri muto mu kigero cy’imyaka 35, atuye mu kagali ka Gasiza, umurenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo, arubatse. Atangaza ko ihohoterwa ribera mu ngo rishingiye ku micungire y’umutungo w’abashakanye, riterwa ahanini n’imyumvire y’aba kera yahaga umugabo uburenganzira bwo gufata imyanzuro ashaka ku mutungo umugore ntagire icyo avuga.

Nyamara ngo kuri ubu abagore bamaze gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko abarengera, bakaba batakihanganira guhohoterwa ngo baceceke nk’uko ababyeyi babo byagendaga.  Twizeyimana yagize ati “abantu bakuze bashaka kutujyana mu bintu byabo bya kera aho umugore yakubitwaga agaceceka ngo niko zubakwa.”

Abakuze bo bemeza ko kuba abagore b’ubu basigaye bazi kwivugira aribyo bituma nta mahoro aba mungo zabo; bituma bahora bashwana n’abagabo kandi bakanahohoterwa. Nyirakarima Seraphine ni umukecuru w’imyaka 80, yemeza ko uburinganire bwaje muri iyi minsi aribwo ntandaro y’amakimbirane no kutumvikana kw’abashakanye.

Nyirakarima yagize ati “aho uburinganire bwaziye, nta mugabo n’umugore bacyumvikana ahubwo ni uguhora mu nkiko baregana, nta mugore ukimenya kwicarana n’umugabo ngo bavuge iki; uburinganire bwatumye nta mugabo ukigira ijambo, abagabo barumiwe.”

Kanakuze Maria w’imyaka 70 we yagize ati “abagore n’abagabo ntibazigera baringanira, uburinganire ni uguteranya abashakanye.” Naho Gashakabuhake Bernardin wasezeranye n’umugore we mu 1978 we yagize ati “abagore b’ubu bajya gushaka bakurikiye imitungo y’abagabo bahagera bagashaka kuyibategekamo, niho hakomoka ihohoterwa.”

Uwamahoro speciose, umugore ukiri muto mu kigero cy’imyaka 30 we yagize ati “aba kera nibo bazana ibitekerezo bibi mu bato, kuko bo bahohoterwaga bagaceceka” akomeza avuga ko kuri ubu abantu basobanukiwe n’amategeko nta ugomba guhohotera mugenzi we ngo abure guhanwa, ngo kuko ubu hariho inzira nyinshi zo gukumira no guhana ihohoterwa.

Inama y’umunyamategeko

N’ubwo bose bitana bamwana ku nkomoko y’ihohoterwa rikorerwa mu miryango, ahanini riba rishingiye ku micungire y’umutungo w’abashakanye, itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura mu Rwanda, riha uburenganzira bungana umugabo n’umugore ku micungire y’umutungo wabo. Umunyamategeko Bwenge … we agira inama abashyingiranywe yo kuba inshuti n’amategeko, bagahora basobanukirwa n’icyo itegeko riteganya, ko aribyo bizabarinda gupfa ubusa.

Nk’uko bitangazwa na Madamu Dusabimana Beatrice, komiseri wa komisiyo y’ubutabera mu nama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rulindo, akarere ka Rulindo ni akarere kakunze kurangwamo amakimbirane yo mu muryango, ashingiye ku micungire y’umutungo w’abashakanye.

Nyamara ku bufatanye bw’inzego bwite za leta ndetse n’iz’abikorera hakozwe ubukangurambaga, igipimo cy’ihohoterwa ribera mu ngo rishingiye ku micungire y’umutungo w’abashyingiranywe kiragenda kigana hasi, bakaba bafite icyizere ko rizahashira burundu.

Francine Andrew Mukase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *