Inkuru mu Kinyarwanda

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri ku isi mu myiyerekano ya Taekwondo

Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’imyiyerekano ya Taekwondo, yabereye muri korea kuwa 6/12/2017 babashije kwitwara neza begukana umudali wa siliva (silver). Ni mu irushanwa ryitwa Ambassador’s cup world championship, ryahuje ibihugu 96 biturutse ku migabane itandukanye y’isi, 25 akaba aribyo bahatanye kuri final.

Ikipe y’abanyarwanda yari igizwe n’abakinnyi babiri aribo Mbonigaba Boniface wahagarariye u Rwanda mu bagabo na Mushambokazi Zura mu bagore. Boniface akaba yabashije kwegukana umudali wa silver, wahesheje u Rwanda kuza ku mwanya wa kabiri ku isi mu bagabo, naho Zura abasha kwegukana umwanya wa gatandatu mu bagore.

Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinira ikipe y’igihugu y’imyiyerekano ya Taekwondo mu Rwanda (Taekwondo poomse and demonstration team), bakaba ari bamwe mu bari bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatwaye igikombe cy’isi mu marushanwa y’imyiyerekano ya Taekwondo yabereye muri Korea muri Nyakanga 2015.

Mbonigaba Boniface wabashije kwegukana umudali wa silver, ubusanzwe ni umukinnyi akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’imyiyerekano ya Taekwondo mu Rwanda, afite umukandara w’umukara wo ku rwego rwa Kane muri Taekwondo (Black belt 4th Dan). Ku myaka ye irenze 30 ho gato, ni Directeur technique wa federation ya Taekwondo mu Rwanda. Mu irushanwa iyi kipe yatwayemo igikombe cy’isi mu 2015 yari yegukanye umudali wa zahabu, ari n’umwe mu batumye u Rwanda rutwara iki gikombe.

Aganira n’itangazamakuru kuwa 9/12/2017 ubwo iyi kipe yari igeze ku kibuga cy’indege I kanombe igarutse mu Rwanda, Boniface yatangaje ko icyamufashije cyane ari icyizere n’ishyaka yari afite, hakiyongeraho imyitozo no gukoresha igihe neza. Mu bihugu byose bahatanye nabyo, ibituruka muri afurika ni bitatu gusa.

Zura we yatangaje ko n’ubwo ategukanye umudali ariko yitwaye neza. Ubu bwari ubwa kabiri yitabira irushanwa nk’iri mu gihe abo bari bahanganye ari abakinnyi basanzwe barikina kandi bakitwara neza. Zura ubusanzwe afite umukandara w’umukara wo ku rwego rwa gatatu muri taekwondo (black belt 3rd Dan) niwe mukobwa rukumbi wari mu ikipe yatwaye igikombe 2015, aho yarangije irushanwa ariwe mukinnyi witwaye neza (MVP). Intego afite ubu akaba ari ukwongera imyitozo.

Ikipe yagiye iyobowe na Master Martin Koonce wari umutoza wayo muri iri rushanwa. Martin niwe watangije federation ya Taekwondo mu Rwanda akaba anayibereye Perezida w’icyubahiro. Aganira n’itangazamakuru yatangaje ko abona Taekwondo y’u Rwanda imaze kugera ku majyambere cyane cyane mu mikino olimpiki.

N’ubwo atari amenyereye ibyo gutoza imyiyerekano ya Taekwondo ariko, ikipe yatoje yabashije gutahukana intsinzi mu irushanwa rikomeye ku rwego rw’isi. Gusa ngo biteganijwe ko hari umutoza uzava muri korea umwaka utaha muri gashyantare, akaba ari inzobere mu bijyanye n’imyiyerekano ya Taekwondo, ariwe uzakomeza gutoza iyi kipe y’igihugu.

Perezida wa club aba bakinnyi bakomokamo ya IYF Taekwondo club Bwana Blaise Nyiribakwe nawe yari mu baje kwakira iyi kipe ubwo yari igarutse I Kigali. Blaise yagize ati “ni ishema kuri club, ni ishema ku gihugu ndetse no ku muryango wose wa Taekwondo.” Blaise yatangaje ko club ya IYF abereye Perezida ifite abatoza babizobereye baturutse mu gihugu cya Korea, akaba ariyo mpamvu abakinnyi bayikomokamo babasha kwitwara neza.

Gusa ngo si ibyo gusa, aba bakinnyi mbere yo kwitabira irushanwa babashije gukoresha neza umwanya muto bari bafite. Blaise akomeza atangaza ko uretse n’aba bakinnyi batahukanye intsinzi, n’abandi bakinnyi bakinira muri iyi club bakomeje kuzamura urwego rw’imikinire. Iyi club kandi niyo yakomotsemo abakinnyi batandatu bose muri barindwi bari bagize ikipe yatwaye igikombe cy’isi 2015.

Francine Andrew Mukase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *