Umunyarwanda Neretse Fabien ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, urubanza rwe ruraburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubuligi kuva kuwa 7 Ugushyingo, 2019; urukiko rugizwe n’abacamanza ndetse n’inyangamugayo 12 zatowe mu baturage b’ababiligi.

Neretse w’imyaka 71, akomoka Mataba mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri mu Majyaruguru y’u Rwanda. Umugabo wubatse ufite abana batanu, yabaye umuyobozi mukuru w’icyahoze ari ofisi y’amakawa (OCIR-CAFE) ku butegetsi bwa Habyarimana. Yabaye kandi umunyemari ukomeye aho yari afite ibikorwa bitandukanye birimo ishuri ACEDI – Mataba riherereye mu Karere ka Gakenke.

Mbere ya jenoside bamwe mu bazi Neretse bemeza ko yari mu bayobozi bakomeye muri MRND, ishyaka ryari ku butegetsi mu Rwanda, akaba yaranagize uruhare mu gushinga umutwe w’interahamwe wari ushamikiye kuri iryo shyaka, waje kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Jenoside I Nyamirambo na Mataba

I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho Neretse yari atuye n’umuryango we, ashinjwa kuba yaratungiye agatoki interahamwe n’abasirikare imiryango y’abaturanyi be bo mu bwoko bw’abatutsi yashakaga guhungira mu mahanga jenoside igitangira, igikorwa cyatwaye ubuzima bw’abagera kuri 11harimo n’Umubiligikazi Claire Beckers n’umuryango we.

Ukwezi kwa Mata 1994 kugezemo hagati, Neretse n’umuryango we bavuye I Kigali bajya gutura mu nzu bari bafite ku musozi w’iwabo, Mataba. Neretse ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abatutsi bo kuri uwo musozi, bwabaye hagati ya Gicurasi na Kamena 1994, bukozwe n’umutwe w’interahamwe yari ayoboye.

Abaguye muri ubu bwicanyi umubare wabo ntuzwi, nyamara bamwe mu babuguyemo barazwi, urugero rw’uwitwa Nzamwita Anastase wabaye umukozi wa OCIR-CAFÉ, Neretse akaba yaramubereye umuyobozi.

Neretse ahakana ibyo aregwa

Mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli ahaburanishirizwa urubanza rwa Neretse, kuwa 7 Ugushyingo 2019, abamwunganira bahakanye ibyaha byose aregwa. Umwe muri babiri bamwunganira witwa Me Jean Flamme avuga ko bitumvikana ukuntu Neretse yaba yaravuye I Nyamirambo akoze jenoside akajya na Mataba naho agakorayo indi.

Uyu mwunganizi kandi ahakana ibyo kuba Neretse yaba yari afite ijambo muri leta ya Habyarimana ngo kuko yakuwe ku kazi ka leta; Me Fraim yemeza ko Neretse yari umushomeri.

Uretse I Nyamirambo na Mataba, Neretse ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu byahoze ari perefegitura Ruhengeri na Gisenyi, no kuba yaraguriye interahamwe ibikoresho by’ubwicanyi. Urubanza rwatangiye kuwa 7 Ugushyingo 2019 rukaba ruteganijwe kurangira mu mpera z’Ukuboza 2019.

Francine Andrew Mukase

Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply