Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bizeye ko mu gutanga amakuru abashyira mu byiciro bishya by’ubudehe, nta uzabasha gutanga amakuru atandukanye n’ukuri ngo kuko amakuru yose azajya atangirwa mu ruhame, bitandukanye n’uko byakorwaga mbere aho abakozi babishinzwe basangaga abaturage mu ngo zabo bakandika ibyo bababwiye.
Uwitonze Didace ni umukuru w’umudugudu wa Kinagabirwa, mu kagari ka Bikumba, umurenge wa Bitare mu karere ka Gicumbi, asanga ibyiciro bishya bifite gahunda kurenza ibya mbere ngo kuko umuturage azajya ajya mu cyiciro bitewe n’uko abayeho cyangwa n’uburyo yinjiza, bitewe n’amakuru azaba yatanze.
Uwitonze avuga ko mu itangwa ry’amakuru y’ibyiciro biheruka hari abagiye babeshya amakuru bitewe n’uko babaga bashaka kujya mu mubare w’abagenerwa inkunga, ariko ko ubu bitazashoboka kuko amakuru azajya atangwa mu ruhame, mu masibo y’ingo 15; akaba asanga nta muntu uzabasha gutanga amakuru atari ukuri kandi abantu baziranye.
Ntakirutimana Alexandre wo mu kagari ka Gatwaro mu murenge wa Rutare we avuga ko buri muntu azajya yitangira amakuru kandi akayatanga ari kumwe n’abo babana mu isibo bamuzi neza ku buryo agize aho abeshya bamunyomoza; akaba afite icyizere ko amakuru azatangwa ari ay’ukuri.
Nta mpungenge ariko ubukangurambaga buzakomeza
N’ubwo uburyo bw’ikusanyamakuru azashingirwaho abaturage bashyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe bwizewe ku buryo nta mpungenge abantu bafite ku kuri kw’amakuru azatangwa, abayobozi bo bavuga ko n’ubukangurambaga buzakomeza kugirango igipimo cy’ukuri kw’amakuru atangwa kigera ku 100%.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Ndayambaje Felix yagize ati “icyo dusaba abaturage ni ugutanga amakuru y’ukuri ku mibereho yabo, ibyo binjiza, ibyo bakora, imitungo bafite, kugirango bifashe mu igenamigambi.”
Inama y’abaminisitiri yemeje kuwa 16 Kamena 2020 ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe bigasimbura ibyari bisanzwe byashyizweho mu 2015, byagiye bigaragaramo ibibazo bitandukanye ndetse n’amakosa yakozwe yatumye abaturage batabyishimira.