Ibyiciro by’ubudehe bishya byatangiye kugeragerezwa mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda na Gicumbi irimo, abaturage babitegerejeho ko aribyo bizabarenganura bagashyirwa mu byiciro bakwiranye nabyo ndetse bihuye n’amakuru bo ubwabo bitangiye atanyuranije n’ukuri kw’imibereho yabo, ngo kuko ibyabibanjirije bari barabishyizwemo byabaye intandaro y’ibibazo bitandukanye byagiye bigaragaramo.
Nkurunziza Abdallah wo mu kagari ka Gatwaro, umurenge wa Rutare wo mu karere ka Gicumbi, avuga ko muri ibi byiciro bishya amakuru bitangiye ariyo azajya abashyira mu cyiciro, bitandukanye n’ibyari bisanzweho aho abantu bashingiraga ku gihagararo, uko bakubona bakaguha icyiciro batitaye ku makuru y’umuntu nyir’izina.
Nkurunziza akomeza avuga ko ibi byiciro nibiramuka bikozwe neza nk’uko babisobanuriwe nta karengane kazongera kugaragaramo cyangwa ibindi bibazo.
Tuyisenga Jean Marie Vianney we avuga ko afite icyizere ko ibyiciro bishya bitazagaragaramo akarengane nk’akabonetse mu byiciro byabibanjirije; yagize ati “ubu uratanga amakuru wizeye ko ariyo azasohoka bakaguha icyiciro kigukwiriye, nta mpungenge dufite.”
Bimwe mu bibazo bizakemurwa n’ibyiciro by’ubudehe bishya
Mu byiciro by’ubudehe byari bisanzwe hari aho wabonaga umuntu ugeze mu za bukuru cyangwa ufite ubumuga yarashyizwe mu cyiciro runaka adakwiranye nacyo ngo kuko afite umwana ufite akazi kandi wenda batanabana, ugasanga inkunga zigenerwa abatishoboye adashobora kuzihabwa, ariko ubu umuntu azajya abarurwa ku giti cye ibyo bibazo ntibizongera kugaragara.
Nyamara hari abagaragaza impungenge ku byiciro by’ubudehe bishya. Mukamuhizi Domina we avuga ko afite impungenge mu gihe ibi byiciro byaramuka bikozwe nk’uko ibyabibanjirije byagenze, hakagira abahindurirwa amakuru batanze bakaba bakisanga mu byiciro badakwiranye nabyo. Indi mpungenge agaragaza ni igihe byakongera gushingirwaho kuri serivise zihabwa abaturage; agira ati “hari igihe umwana yatsindaga amashuri ntabashe kwiga kaminuza bitewe n’icyiciro umubyeyi we arimo.”
Naho Ngiruwonsanga Emmanuel, umuyobozi w’umudugudu wa Karugeyo mu kagari ka Bikumba, mu murenge wa Rutare asanga ibi byiciro bizarenganura abari bararenganijwe n’ibya mbere, gusa ngo afite impungenge mu gihe hakongera kubaho aho bababwira ngo amakuru batanze imashini zayahinduye bajya kureba bagasanga amakuru batanze atariyo abagarukiye. Ngiruwonsanga asaba ko byakoranwa ubushishozi.
Ubuyobozi burabamara impungenge
Mu bibazo byose ndetse n’impungenge byagaragajwe n’abaturage, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Ndayambaje Felix yababwiye ko badakwiye kugira impungenge. Umuntu ufite umwana ukora batakibana mu rugo ntazongera kumubarurwaho ngo bashyirwe mu cyiciro kimwe, umubyeyi ushaje cyangwa utishoboye azabarurwa ku giti cye bityo abe yabasha guhabwa ubufasha bugenerwa abandi batishoboye n’abageze mu za bukuru.
Ku kirebana no kuba amakuru batanze yahindurwa, Bwana Ndayambaje yavuze ko ibyiciro bishya bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, amakuru umuntu azaba yatanze azajya ashyirwa muri sisiteme nawe akihibereye, ko nta bundi buryo azahindurwamo. Naho ku kijyanye na serivisi abantu bagiye babuzwaho uburenganzira bitewe n’icyiciro barimo, yavuze ko bitazongera kubaho ngo kuko ibyiciro by’ubudehe bitazongera gushingirwaho mu mitangire ya serivise iyo ariyo yose, ngo bizifashishwa gusa mu igenamigambi ry’igihugu.
Gukusanya amakuru ashyira abantu mu byiciro by’ubudehe bishya ni umushinga ukiri mu igeragezwa watangiriye mu turere twa Gicumbi, Gatsibo, Muhanga ndetse na Karongi, bikazagenda bikorwa no mu tundi turere hagaragara imbogamizi zigakosorwa, bityo ibyiciro bishya bikazatangira gukurikizwa mu gihe igeragezwa rizaba rirangiye hakemezwa ko nta bindi bibazo bizagaragaramo.