Bamwe mu batuye akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, bateye impaka nyinshi basaba ko abo basanzwe bafitanye amakimbirane mu miryango batakongera kubarurirwa hamwe mu byiciro bishya by’ubudehe, ngo kuko hari byinshi badahuza bigatuma baba umutwaro ku bahagarariye imiryango babaruriwemo. Ibi byagaragaye ubwo hatangizwaga igikorwa cy’igerageza ry’ibyiciro bishya by’ubudehe mu midugudu 2 yo mu murenge wa Matare yatoranijwe mu karere ka Gatsibo.
Ngerero Faustin ni umuturage wo mu murenge wa Matare, bigaragara ko akuze mu kigero cy’imyaka 60, avuga ko umuhungu we w’imyaka 28 babana mu rugo ariko yamunaniye kugeza n’ubwo ajya amukubita. Uyu muhungu wa Ngerero afite abana bane yabyaye bose baba mu rugo rwa se (sekuru w’abana) bose akaba ariwe babarurirwaho nk’umukuru w’umuryango.
Ngerero asaba ko uyu muhungu we n’abana be babamukuraho bakababarura ukwabo, bakabaha icyiciro cy’ubudehe gitandukanye n’icye, ngo kuko uyu musore afite n’inzu ye yubatse, bityo akaba yajya kuyibanamo n’abo bana be; Ngerero avuga kandi ko na nyina w’uyu musore akwiye kujyana n’umuhungu we ngo kuko ariwe umwoshya.
Undi wagaragaje ikibazo ni Mpakaniye Jean Baptiste uvuga ko yubakiye umuhungu we wari umaze kugira imyaka y’ubukure, nyamara icyangombwa cy’ubutaka ntiyagihinduza bityo iyi sambu yose iracyamwanditseho, akaba afite impungenge ko bazayimubaruraho bakaba bamushyira mu cyiciro adakwiye kandi yarayitanze ; nyamara uyu muhungu we yayubakiyemo baracyabana mu rugo ndetse banasangiye inkono.
Abaturage bahawe inama
Abaturage bagiye bagaragaza ibibazo bitandukanye bishingiye ku irangamimerere ndetse n’amakimbirane asanzwe abera mu miryango. Bagiriwe inama yo kwegere inzego bireba zikaba arizo zibikemura, ariko ntibabihuze n’igikorwa kikiri mu igeragezwa cyo gutanga amakuru azabashyira mu byiciro bishya by’ubudehe, ngo kuko ubudehe ari umwihariko n’ubudasa bw’u Rwanda, bityo aho kuba ikibazo bukwiye kuba igisubizo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gatsibo, Bwana Manzi Theogène, avuga ko iteka ahari abantu hahora hagaragara ibibazo, nyamara ko uyu mwanya ari uwo gutanga amakuru ajyanye n’ibyiciro bishya by’ubudehe, atari umwanya wo gutangiza amakimbirane, ngo umuntu yihakane undi cyangwa yikize uwari umubangamiye.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abaturage kutavanga amadosiye, abizeza ko ahari ibibazo inzego bireba zizabyinjiramo zikabikemura, bityo ko n’ibiri mu nkiko bagomba kubirekera inkiko. Yagize ati “ibyiciro bishya by’ubudehe ntabwo bije gusenya imiryango, ibibazo n’amakimbirane inzego bireba zizabikemura.”
Igikorwa cyo gutanga amakuru azashyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe kirageragerezwa mu gihugu hose, mu midugudu ibiri yatoranijwe muri buri karere; cyatangiriye mu turere twa Gicumbi, Gatsibo, Muhanga na Karongi, ariko kikazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu. Nyuma y’igeragezwa nibwo ibyiciro bishya by’ubudehe bizemezwa hamaze gukosorwa inzitizi zizaba zagaragaye, maze bisimbure ibyari bisanzweho.