Abo mu muryango wa Ngenzi Octavien wahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri ubu banacunga imitungo yasize mu Rwanda, bavuga ko mu gihe abo Ngenzi yakoreye ibyaha baregera indishyi bagatsinda, urukiko rugategeka ko zishyurwa n’imitungo ya Ngenzi, biteguye kwishyura.

Nsabimana Jean Bosco ni mwishywa wa Ngenzi Octavien akaba ari nawe ucunga imitungo yasize mu Rwanda, yemeza ko imitungo yari iya Ngenzi yayibarujeho, iyo mitungo ikaba igizwe n’amazu 3 (inzu y’ubucuruzi, inzu ibikwamo ibintu (depot) n’inzu yo guturamo) ndetse n’ishyamba.

Nsabimana avuga ko muri gacaca hari abasabye indishyi zishingiye kubyo Ngenzi yashinjwaga icyo gihe by’uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, icyo gihe ngo barabishyuye. Nyamara ngo mu gihe hagira abandi baregera indishyi bashingiye ku byaha bindi inkiko zo mu bufaransa zahamije nyirarume Ngenzi, bakabitsindira, urukiko rugategeka ko bishyurwa, abo mu muryango wa Ngenzi ngo biteguye kuzishyura bifashishije imitungo yasize mu Rwanda.

Impungenge ko imitungo itanditse kuri Ngenzi

Nyamara bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ba Kabarondo bafite impungenge ko imitungo itacyanditse mu mazina ya Ngenzi, bityo ngo mu gihe byaba ngombwa ko yifashishwa mu kwishyura indishyi byagorana kuko bazasanga Ngenzi nta mitungo afite yitwa iye.

Umukecuru w’imyaka 73 wo mu murenge wa Kabarondo, akagari ka Kabura, muri jenoside yapfushije umugabo n’abana batandatu asigarana abana babiri bari bato cyane icyo gihe; avuga ko imitungo atariyo bifuza cyane ngo kuko itabagarurira ubuzima bw’ababo babuze, nyamara akanavuga ko imiryango ya Ngenzi akurikije uko ababona iyo mitungo batapfa kuyirekura ngo yishyure indishyi.

Amategeko ateganya iki?

Umunyamategeko akaba n’umukozi wa RCN Justice et Democratie (umuryango w’ababirigi uharanira ubutabera), Ntampuhwe Juvens, asobanura ko mu gihe imitungo y’umuntu wahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi yaba yarabaruwe ku mazina y’undi muntu utari nyir’ubwite, hanyuma bikaza kuba ngombwa ko uwo muntu agomba kwishyura indishyi abitegetswe n’urukiko, amategeko ateganya ko habaho igikorwa cyo gutesha agaciro inyandiko z’imitungo, ikava ku mazina y’utari nyirayo ikajya ku mazina ya nyirayo bwite; ibi bigakorwa n’uruhande rubifitemo inyungu.

Ngenzi Octavien ndetse na Barahira Tito bombi basimburanwe ku buyobozi bw’icyahoze ari komini kabarondo, bahamijwe n’urukiko rw’ubujurire bw’I Paris mu Bufaransa, icyaha cya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu muri Nyakanga 2018, bakatirwa igifungo cya burundu.

Francine Andrew SARO

Francine Andrew Saro is an award-winning Rwandan senior journalist with extensive experience in judicial, health science, environmental, and investigative reporting. She is the winner of the AI Journalism Challenge and is also a passionate documentarian of touristic and cultural experiences.

Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply