Abatuye mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze bemeza ko kuba barahawe ijambo mu itegurwa ry’imihigo y’akarere kabo bituma bagira ubushake n’umuhate mu bikorwa byahizwe bityo bikabafasha kuyihigura. Ibi babitangaje kuwa 2 Ukuboza, mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi ko gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 ugeze hagati, hanategurwa iya 2021-2022.
Igikorwa cyayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Nuwumuremyi Jeannine, abaturage bari bitabiriye ari benshi babanje gusomerwa raporo y’ibikorwa by’imihigo kugirango barebe niba ibyifuzo bari batanze byarubahirijwe, ibyagezweho, ndetse n’ibitarakorwa, banasobanurirwa impamvu bitarakorwa zirimo kuba umwaka ugeze hagati bityo bimwe muri byo bikaba bishobora gukorwa mu mezi atandatu akurikira.
Mbabazi Gervais w’imyaka 74, atuye mu kagari ka Mbwe, umurenge wa Gashaki, avuga ko kuva batangira guhamagarwa ngo bavuge ibyo bumva byabakorerwa, ubu ibyifuzo by’abaturage bisigaye bikorwa. Naho Ntamerekezo Velena w’imyaka 58, utuye mu kagari ka Muharuro, avuga ko yashimishijwe n’uko ‘Mayor’ yaje, ngo kuko asiga ibibazo by’abaturage abikemuye.
Nk’uko yabitangaje Madamu Nuwumuremyi avuga ko bimwe mu bikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021 byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya covid-19, ndetse ibindi birasimbuzwa; nko gukora imihanda byasimbujwe kubaka ibiraro bitewe n’ibiza byangije ibyari bisanzweho, kuko muri rusange akarere ka Musanze kari mu misozi ihanamye.
Nyamara byinshi mu byari byarateganijwe byarakozwe, n’ibisigaye bafite icyizere ko bizaba byakozwe mu mezi atandatu asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.
Abaturage batanze ibindi byifuzo
Benshi mu bari bitabiriye iki gikorwa bafashe ijambo, nyuma yo gushima ibimaze gukorwa, batanga ibyifuzo byazashingirwaho mu mihigo y’umwaka utaha w’ingengo y’imari, 2021-2022.
Mbyariyehe Ildephonse wo mu kagari ka Kivumu, avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazagerageza kuvugurura inyubako z’ibiro by’utugari ngo kuko hari izo usanga zirutwa n’inzu y’umuturage nawe uciriritse. Mu bindi yifuza ko byakorwa harimo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi nk’isambaza basanganwe, ariko hakongerwamo na tilapia.
Mu bindi byifuzo byatanzwe n’abaturage harimo gusana imihanda minini ndetse n’iy’imigenderano, kugeza umuriro w’amashanyarazi aho utaragera, kubaka icyumba cy’ikoranabuhanga (ICT Room), ndetse no kubaka agakiriro urubyiruko rw’abanyabukorikori bakabona aho bakorera begeranye n’abandi.
Basabye kandi ko hakubakwa ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, iri rikaba ryarahise ribona umufatanyabikorwa uzaryubaka. Ibindi birimo gutera ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo byiganjemo ibifitiye rubanda akamaro, kubaka isoko ry’umurenge, gutunganya ibikorwa by’amazi meza, ndetse no kuvugurura imirwanyasuri ku musozi wa Mbwe.
Ijambo mu mihigo, uruhare mu bikorwa
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wari uyoboye iki gikorwa yabwiye itangazamakuru ko yishimiye uburyo abaturage bakitabiriye bagatanga ibitekerezo ari benshi. Madamu Nuwumuremyi avuga ko bimaze kugaragara ko abaturage ayoboye bajijutse, ndetse ko n’uruhare rwabo mu guhigura imihigo baba bahawemo ijambo rugenda rurushaho kugaragara.
N’ubwo hari imbogamizi zigenda zigaragara zirimo icyorezo cya covid-19, umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko bazakora uko bashoboye ibyifuzo by’abaturage bigasubizwa, ariko ko n’ibitazabasha guhita bikemuka bazabimenyeshwa bityo bagafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo.