Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ba Kabarondo, ntibazi inzira banyuramo ngo baregere indishyi ku rubanza rwa Barahira na Ngenzi, kuko urubanza rw’aba bagabo rwaciwe n’inkiko z’amahanga kandi zikaba ntacyo zabageneye, barasaba inzego zibareberera ko zabibafashamo.

Muteteri Christine utuye mu kagari ka Kabura mu murenge wa Kabarongo, yagizwe umupfakazi na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, avuga ko mu gihe urubanza rwa Barahira na Ngenzi rwabaga basabye indishyi, nyamara baza kubwirwa ko abashobora kwemererwa indishyi muri uru rubanza ari abatuye ku mugabane w’uburayi gusa.

Muteteri na bagenzi be bahuje ikibazo ngo bakomeje gutegereza ko hari urwego rwa leta cyangwa undi muntu wabaha umurongo w’icyakorwa ngo babone indishyi, ariko amaso yaheze mu kirere; ngo n’ubwo ababakoreye ibyaha baburanye bagakatirwa, Muteteri asanga batarabona ubutabera bwuzuye mu gihe batarahabwa indishyi.

Ryaka Jovith nawe avuga ko bagifite urujijo ku cyakorwa ngo babone indishyi zishingiye ku rubanza rwa Barahira na Ngenzi ndetse ntibazi n’inzira byanyuramo.

Ryaka avuga ko bigeze gusaba abadepite bari baje kwifatanya nabo mu bikorwa byo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kabarondo, ko babavuganira nibura imitungo ya Barahira n’iya Ngenzi igafatirwa na leta, ikaba yakifashishwa mu bikorwa bimwe na bimwe bigamije gufasha abarokotse jenoside, nyamara ngo nta kigeze gikorwa; bakomeje kuguma mu gihirahiro.

Uruhare rw’imiryango ireberera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi

Bwana Ahishakiye Naphtar, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka (Umuryango nyarwanda uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994), avuga ko yasabye abarakotse jenoside yakorewe abatutsi ba Kabarondo gukora urutonde rw’abifuza kuregera indishyi zishingiye ku rubanza rwa Barahira na Ngenzi, Ibuka ikaba yabafasha gutanga ikirego ndetse no kubabonera umunyamategeko wabafasha muri urwo rubanza, nyamara ngo urwo rutonde ntiruramugeraho, cyakora ngo azakurikirana amenye aho bigeze.

Urubanza rwa Barahira na Ngenzi rwaciwe n’inkiko zo mu Bufaransa, I Paris muri Nyakanga 2018, bakatirwa gufungwa burundu. Ihame ry’ubutabera ryitwa ‘Exequatur’ rivuga ko leta y’igihugu runaka ishobora gutanga uburenganzira ku mwanzuro w’urukiko mu rubanza mpanabyaha cyangwa mbonezamubano rwaciriwe muri icyo gihugu, mu gihe urubanza rwamaze kuba itegeko, ukaba washingirwaho haregerwa indishyi mu rukiko rwo mu kindi gihugu rutandukanye n’urwaciye urwo rubanza.

Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply