Inkuru mu Kinyarwanda

Bushoki: Ibyiciro by’ubudehe bibabuza amahirwe kuri serivise zigenewe abafite ubumuga

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo basanga ibyiciro by’ubudehe bagiye bashyirwamo bidahuye n’imibereho yabo n’ubushobozi, ndetse bitarashingiye no ku bumuga bafite, ibi bikababuza amahirwe yo guhabwa serivisi zimwe na zimwe ziba zigenewe abatishoboye.

Mugabire Augustin ni umugabo ufite imyaka hagati ya 40-45 ariko agendera ku kibando akanacumbagira. Arubatse, atuye mu Kagali ka Mukoto mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo. Atangaza ko yakuwe mu cyiciro cya mbere yahozemo bakamushyira mu cya kabiri atazi uko byakozwe, kuri ubu, akaba atarabasha no kwiyishyurira Mutuelle ngo abashe kwivuza no kuvuza umuryango we. Yagize ati “Ndi akamuga ku buryo bugaragara, simbasha no kwihingira, uburyo navuye mu cyiciro cya mbere nkashyirwa mu cya kabiri nanjye sinzi uko byakozwe.”

Abafite ubumuga bashima uburyo iyo bageze ahatangirwa serivise, abo bahasanze babareka bagatambuka, ndetse n’ubuyobozi ngo iyo umuntu afite ubumuga bugerageza kumubonera serivisi akeneye ku buryo bwihuse, kugirango ataguma gusiragira mu mayira. Ariko hariho service zimwe batemererwa bitewe n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Karegeye Jean Leonard atuye mu mudugudu wa Budaha, Akagali ka Gasiza, umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, nawe afite ubumuga bw’ukuguru, aracumbagira. Atangaza ko abaturage bo muri uyu Murenge, ubusanzwe bafite imyumvire myiza yo kureka abafite ubumuga bagahabwa serivisi mbere y’abandi, nko ku ivuriro ndetse no mu zindi nzego ahakunze kuba hari umurongo w’abakeneye serivisi.

Karegeya Jean Leonard avuga ko hari imbogamizi imwe bahura nayo, iyo hari serivisi zigenewe abatishoboye muri rusange, we ngo nta burenganzira azigiraho bitewe n’icyiciro cya gatatu cy’ubudehe yashyizwemo.

Agira ati “singira akazi nkora mpemberwa, n’umugore wanjye ni uko, inzu mbamo nayo si iyanjye, ariko ugasanga banshyize mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, kirimo abakozi ba Leta n’abandi bafite ubucuruzi n’imodoka.  Iyo havutse gahunda yo gufasha abatishoboye, sinyigiraho amahirwe kuko ntari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi mfite ubumuga bw’ingingo.”

Ubuyobozi hari icyo bubivugaho

Bwana Nzeyimana Pierre Claver ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki, atangaza ko abaturage aribo bashyira bagenzi babo mu byiciro by’ubudehe bashingiye ku mibereho baba bafite. Uwo babona akwiriye gufashwa bamushyira mu cyiciro gifashwa.

Bwana Nzeyimana akomeza avuga ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya bakaba bagira uwo bashyira mu cyiciro adakwiranye nacyo, ngo kuva ibyiciro by’agateganyo bisohotse, abaturage bose barabimenyeshejwe, hanyuma usanze baramushyize aho adakwiye agatanga ikibazo bakamuhindurira icyiciro.

Nzeyimana Pierre Claver avuga kandi ko ubusanzwe abafite ubumuga bafashwa bakoroherezwa uburyo bwo kubona serivisi, ngo kuko abaturage babo bafite imyumvire myiza yo kureka abafite ubumuga bagatambuka mbere y’abandi. Cyakora ngo bamwe mu bafite ubumuga muri rusange ntibashoboye gukora baracyakeneye gufashwa, akaba asaba Leta ko yabashyiriraho gahunda yabo yihariye igamije kubitaho no kwita ku iterambere ryabo.

Francine Andrew Mukase.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *