Inkuru mu Kinyarwanda

Ibitabo by’irangamimerere byangijwe n’intambara y’Abacengezi bitera imbogamizi mu mitangire ya serivise

Abatuye mu Majyaruguru y’u Rwanda bashyingiranywe mbere ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, babangamiwe no kudahabwa serivise bakeneye, kuko zisaba kwerekana icyangombwa cy’uko bashyingiranywe. Icyo cyangombwa kikaba kitabasha kuboneka, kuko ibitabo by’irangamimerere byahiriye mu biro by’ibyahoze byitwa komini byatwitswe n’abacengezi.

Intambara y’Abacengezi yabaye muri aka gace k’igihugu mu 1997-2001, yangirije byinshi birimo n’ibitabo by’irangamimerere byatwitswe. Ibi byatumye kuri ubu abari barashyingiranywe nta cyangombwa na kimwe babasha kubona kibyemeza, mu gihe nyamara hari serivise bahabwa ari uko babanje kucyerekana.

Gatanazi Ferdinand wo mu mudugudu wa Bugarama, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, ni umwe mu bahuye n’icyo kibazo. Yasezeranye mu mwaka w’1977, n’umugore we babana kugeza n’uyu munsi, mu gihe yari agiye gusaba ibyangombwa by’ubutaka, bamusaba icyangombwa cy’uko yashyingiranywe, arakibura, kuko aho yari kugikura hari mu hatwitswe n’abacengezi.

Ku Murenge bamwohereje mu rukiko, yishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000 frw), mu gutanga ikirego yifashisha ikoranabuhanga ryo gutanga ikirego binyuze kuri e-mail, abifashwamo n’umukozi wa MAJ (sobanura MAJ icyo aricyo ku batayizi) ku Karere ka Rulindo, wanakoresheje e-mail ye.

Gatanazi yategereje ko ahamagarwa ngo ajye kuburana araheba, agiye ku karere asanga umukozi wa MAJ wamufashije baramuhinduye, biramuyobera ahitamo kuba abyihoreye, ngo icyizere cyonyine afite ni uko yabitse borudero ya banki yishyuriyeho ayo magarama y’urubanza, kugeza ubu nta cyangombwa cy’ubutaka afite.

Hari n’abatabasha kubona uburyo bwo kugana inkiko kubera amagarama y’urubanza ari hejuru, bagahitamo kubyihorera.

Muhayimana Karoli ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70, atangaza ko yashyingiye mushiki we Mariyana mu 1980. Uyu Mariyana yari atuye i Gicumbi mbere y’uko umugabo amusiga akajya gushaka undi mugore.

Mariyana yaje gushaka kwimukira mu Mutara, agabanya abana be isambu, isigaye arayigurisha. Mu gihe cyo gutanga ibyangombwa by’ubutaka, uwo baguze amusaba icyangombwa cy’uko yasezeranye kigaragaza ko ariwe wari umugore mukuru. Mariyana yagarutse iwabo gushaka icyangombwa, ku Murenge bamwohereza mu rukiko, ariko abura amafaranga yo kwishyura amagarama y’urubanza.

Musaza we Karoli amugira inama yo kugenda akumvikana n’uwo baguze bakaba babisubitse, kugeza igihe iki kibazo kizaba cyakemutse. Karoli aravuga ati “Na komini yari irinzwe n’abapolisi ntiyabashije kurinda ibi bitabo, ubu twe baradusaba ibi byangombwa babona twabivana he?”

Aba baturage batangaza ko iki kibazo cyavuzwe cyane, kikagera no ku buyobozi bw’Intara, nyamara ngo nta cyakozwe. Bakaba basanga Leta yareba uko ikemura iki kibazo itabasabye kujya mu nkiko, kuko n’amagarama y’urubanza ubwayo ari imbogamizi ikomeye, bityo bakaba batabasha guhabwa izo serivisi zindi kandi baba bazikeneye.

Ngo hari n’abajya mu rukiko, bakaburana bagatsindwa kubera ko baba batabonye ibimenyetso bihagije, bityo urukiko rukabategeka kwongera gusezerana. Aba baturage bakaba basanga bidakwiye gusezerana kabiri, ngo kuko hari n’aho ushobora gusanga umwe mu bari barasezeranye atakiriho, cyangwa batakibana.

Hari icyo abayobozi bavuga kuri iki kibazo

Madamu Kayisire Drocella ni umwanditsi w’irangamimerere mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, atangaza ko iki kibazo cyagaragaye mu duce dutandukanye tw’igihugu atari bo bonyine bagifite. Akomeza avuga ko iyo inyandiko y’irangamimerere itabonetse, icyo itegeko riteganya ari ukugana inzira y’inkiko, arizo zonyine zifite ububasha bwo gufata umwanzuro ureba irangamimerere.

Naho ku basezerana bwa kabiri, Madamu Kayisire atangaza ko nawo ari umwanzuro utangwa gusa n’urukiko, nta rundi rwego rufite ubwo bubasha. Gusa yemera ko iki ari ikibazo kibangamiye imitangire ya serivisi ndetse na bamwe mu bakeneye iyo serivisi bagenda babirenganiramo, akaba asanga iki kibazo cyazigwaho kikabonerwa igisubizo.  

Francine Andrew Mukase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *