Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gashaki, akarere ka Musanze, barishyuza akarere umwenda umaze imyaka umunani ushingiye ku mitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo gushyiraho imiyoboro y’insinga z’amashanyarazi zanyujijwe muri uyu murenge.

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ukwezi ko kurebera hamwe aho imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021 igeze, ndetse banatanga ibitekerezo byazashingirwaho mu mihigo y’umwaka utaha wa 2021-2022, mu karere ka Musanze cyatangirijwe mu murenge wa Gashaki, kiyobowe n’umuyobozi w’akarere Madamu Nuwumuremyi Jeannine, iki kibazo ni kimwe mu byagarutsweho.

Nyirakaberuka Solina w’imyaka 63, atuye mu kagari ka Muharuro mu murenge wa Gashaki, avuga ko ubwo bakoraga inzira y’umuriro w’amashanyarazi bamutemeye ibiti by’inturusu bigera kuri 35, ndetse n’ubu ngo baracyagaruka bagatema ibyashibutse kugirango bitabangamira insinga.

Nyamara ngo ku kirebana no kubishyura ingurane z’ibikorwa byabo byangijwe, amaso yaheze mu kirere, bahora bababwira ko bazabikemura ariko ntibikorwe. Nyirakaberuka avuga ko bari baramubariye bakamubwira ko bazamwishyura amafaranga y’u Rwanda 150,000.

Ikibazo cy’uyu mwenda cyazamuwe na Rugabirwa Augustin wo mu kagari ka Muharuro, watangiye ashima ibikorwa bitandukanye byagezweho mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021 ugeze hagati, ariko anasaba ko mu mihigo y’umwaka utaha wa 2021-2022 iki kibazo cyazitabwaho kigakemurwa, cyane ko ngo kimaze imyaka myinshi kandi abaturage b’umurenge wa Gashaki n’ubusanzwe badafite amikoro ahagije.

Mukamusoni Coltilde w’imyaka 55 akaba n’umupfakazi, avuga ko mu mitungo yangirijwe n’igikorwa cyo kunyuza insinga z’amashanyarazi muri uyu murenge, harimo ibiti bye byiganjemo iby’imbuto ziribwa nka avoka n’amapera, ndetse na gereveriya. Avuga kandi ko harimo n’umurima w’imyumbati ‘ikivi cy’imyumbati’ nk’uko yabyivugiye mu magambo ye, aha akaba ari ho hashinze igipoto cy’icyuma.

Mukamusoni avuga ko bamubariye bakamubwira ko azishyurwa amafaranga y’u Rwanda agera ku 120,000, nyamara ngo bahora bamutuma ibyangombwa bitandukanye birimo indangamuntu, ariko ntibamwishyure. Aba baturage bose basaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ko bwakita by’umwihariko ku kibazo cyabo.

Ubuyobozi ngo ikibazo burakizi

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Nuwumuremyi Jeannine wanayoboye igikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’ibikorwa byo gusuzuma imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021 no gutanga ibitekerezo ku mihigo y’umwaka utaha wa 2021-2022, mu ruhame abaturage babigizemo uruhare, yavuze ko iki kabazo bakizi.

Zimwe mu mpamvu zituma aba baturage batishyurwa ngo harimo kuba hari amakuru baba baratanze nabi bigatuma bahora basabwa kuyakosora; ayo makuru amwe ni ukwandika nabi nomero z’indangamuntu cyangwa nomero za konti bishyurirwaho, cyangwa ugasanga ibikorwa basaba kwishyurwa biri ku butaka bubaruye ku mazina atari ayabo, bityo uko bakomeza gusubizwayo ngo buzuze ibisabwa cyangwa raporo zihora zikosorwa bigatuma batinda kwishyurwa.

Nyamara n’ubwo hari abatarishyurwa muri iyi myaka yose, ngo hari bamwe bagiye bishyurwa ndetse n’abasigaye hakaba hari icyizere ko ibyo basabwa bazabitunganya bakishyurwa, ngo kuko amafaranga yabo yabazwe kandi ateganijwe. Umuyobozi w’akarere akaba abasaba kwihangana ariko bakanuzuza ibyo basabwa ngo bishyurwe.

Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply