Bamwe mu bagize imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bafite impungenge ko kabuga ashobora kutagera imbere y’urukiko ngo abazwe uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Alain Gauthier ni umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside CPCR (collectif des parties civiles pour le Rwanda), aganira n’umunyamakuru wa Radio France Inernational (RFI) yatangaje ko impungenge zihari ko Kabuga ashobora kutagera imber y’urukiko ngo aburane.
Impamvu Gauthier ashingiraho ngo ni uko Kabuga ashaje, akaba arwaye, igihe bamubonaga yitabye urukiko mu Bufaransa ngo yagaragazaga intege nke. Indi mpamvu nk’uko akomeza abitangaza ngo ni uko bitewe n’icyorezo cya covid-19, ingendo zitoroshye ku buryo yahita yoherezwa Arusha aho agomba kuburanira; kandi n’imigendekere y’imanza mu nkiko mpuzamahanga ikaba muri rusange ikunda gutinda.
Cyakora ngo hari icyizere
Gauthier akomeza avuga ko hari icyizere mu gihe Kabuga yaba abashije kugera mu rukiko rwa Arusha, ngo kuko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mbere yo gusoza imirimo yarwo rwari rwarafashe umwanya wo kumva abatangabuhamya bashinjaga Kabuga, ubwo buhamya bukaba bubitse mu rukiko rwasigaranye imirimo yo kurangiza imanza zaciwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, bityo ngo igihe Kabuga yaba agejejwe imbere y’urukiko urubanza rwe rushobora kwihuta.
Abarokotse jenoside bo babibona bate?
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 batangaza ko mu gihe Kabuga yaba atabashije kugezwa imbere y’urukiko nabyo nta kibazo kinini byaba biteye. Saadi Dunia ni umwe mu barokotse jenoside wo mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, atangaza ko byari kuba byiza bikanagira akamaro cyane iyo Kabuga aza kuba yarafashwe mu nyaka yashize agifite ubuzima bwiza bityo akabazwa ibyo yakoze.
Saadi akomeza avuga ko kuba Kabuga yarafashwe ashaje bitabashimishije nk’uko byari kugenda iyo afatwa kare, avuga kandi ko ibihugu byari bikwiye kujya bigira ubushake bwo kudakingira ikibaba abashakishwa kubera uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi babyihishemo.
Nyamara Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, atangaza ko mu gihe Kabuga yaba atabashije kugezwa imbere y’urukiko ngo aburane nabwo ubutabera bwaba bwatanzwe ngo kuko intambwe ya mbere yari iyo kumuta muri yombi akaba atakiri hanze yidegembya.
Kabuga Felicien, umunyarwanda w’imyaka 87, yatawe muri yombi na polisi y’ubufaransa ku bufatanye bw’inzego zamushakishaga, kuwa 16 Gicurasi 2020 mu igorofa iri mu gace kitwa Asnières-sur-Seine hafi y’umujyi w’Ubufaransa, Paris; urukiko rw’ubujurire rw’I Paris rukaba rwaranzuye ko ashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kugirango abazwe ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.