Bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishinga amategeko, haba abatoye ku nshuro ya mbere ndetse n’abasanzwe batora biganjemo urubyiruko, barasaba perezida bitoreye kubafasha kugera ku nzozi zabo, no kuzabakemurira ibibazo bitandukanye birimo icy’ibura ry’imirimo.

Niyonzima Papias ni urubyiruko, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri atoye umukuru w’igihugu, kuri we ngo amatora asobanuye ikintu kinini cyane kuko ari umwanya aba agomba kwicara agatekereza kuwo agomba gutora nk’umuyobozi uzamufasha kugera kubyo yifuza ndetse agafasha n’abandi Banyarwanda bose kugera ku nzozi zabo.

Yagize ati: “ni byiza ko umunyarwanda arimo gutora uwo yishakiye, bivuze ngo watekereje urareba, niwe mbona nkurikije imigabo n’imigambi yatubwiye, nkurikije ibyo mbona yakoze cyangwa ashobora gukora, ndamutora mufitiye icyizere ko n’ibyo yadusezeranije azabikora.”

Niyonzima akomeza avuga ko uwo batoye nk’urubyiruko, hari icyizere bamubonyemo kuko hari impamvu yatumye ariwe batora, bakaba bamwitezeho ko ashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije ari kwiyamamaza.

Yagize ati “Muri ibyo harimo iterambere ry’urubyiruko, murabibona ko mu Rwanda urubyiruko rumaze kuba rwinshi, harimo abakeneye imirimo, hari abakeneye guhanga imirimo bakaba bakeneye guhabwa ayo mahirwe nk’urubyiruko, n’abarimo kwiga bagashakirwa imirimo bagakora.”

Niyonzima Atanga urugero ku barimo kwiga kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo ndetse n’ubuhinzi (college of veterinary medicine and agriculture), bariga ariko bagera hanze ugasanga ku mirimo bitagenda neza, kandi umuntu iyo yize akamara imyaka ingana kuriya mu mashuri aba agomba gusoza akaba yabona imirimo agakora. Rero ni aha leta gushakira abo bantu ibyo bagomba gukora.

Akomeza avuga ko no mu baganga hakirimo ikibazo urebye imbaraga bakoresha, ubwitange bibasaba ukabigereranya n’amafaranga bahabwa ubona ko hakirimo ikibazo ugereranije n’ibiciro biri ku isoko, agasaba perezida uzatsinda amatora kuzabyitaho akabibakemurira.

Uwatoye ari ubwa mbere nawe hari ibyo yifuza kuri perezida yatoye

Umwe mu batoye ku nshuro ya mbere nawe atangaza ko yizeye ko ibizava muri aya matora bizaba ari byiza kandi ko uwo bahaye amajwi yabo azabageza kubyo bifuza.

Uzwinimana Asinat w’imyaka 18, avuga ko yishimiye cyane gutora ku nshuro ya mbere kandi ko amatora yagenze neza ngo kuko wahageraga bakakwakira neza bakakuyobora aho utorera maze ugatora uwo wihitiyemo nta uguhagaze hejuru. Avuga kandi ko abona abantu barimo gutora uwo bizeye ko azabagirira akamaro maze agira icyo asaba uwo yahaye ijwi.

Yagize ati “nizeye ko tuzatora umuyobozi ubikwiriye, icyo mwifuzaho ni uko yazatuyobora akatugeza ku byiza abanyarwanda bamutegerejeho.” Akomeza agira inama bagenzi be batoye bwa mbere ko batagomba kubifata nk’imikino, ko bagomba kubanza gutekereza no gushishoza ku mahitamo bakoze niba ariyo koko akwiriye.

Abakuru nabo hari icyo bifuza ko perezida azakorera urubyiruko rw’u Rwanda

Bamwe mu bitabiriye amatora batari urubyiruko nabo hari icyo basaba ko perezida utorwa azakorera urubyiruko.

Ntagungira Felicien wo mu Murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana avuga ko umuyobozi yahaye ijwi rye ari umuyobozi ugomba guha u Rwanda icyerecyezo.

Yagize ati “Turi mu Rwanda rw’ikoranabuhanga kandi rwihuta mu iterambere, umuyobozi nitoreye ni umuyobozi ugomba gukomeza kutuyobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere kandi agateza imbere cyane urubyiruko kuko arizo mbaraga z’igihugu.”

Kaabeera Gramanda w’imyaka 85 asanga iyi ariyo demukarasi yo kwitorera ubayobora, bitandukanye no gushyiraho umutware ku gahato. Asaba abakiri bato gukomeza kubikora neza bagendana n’igihe ndetse bakora ibyiza aho gukora ibibi. Asanga umuyobozi utorwa akwiye gufasha abakiri bato bagakomeza gukora ibyiza kuko abakuze bo banyuze muri byinshi harimo n’ibyabaye bibi, maze bakazabaherekeza neza nabo basigaye aheza.

Uwo yahaye ijwi rye aramusaba gukora ibyubaka abanyarwanda kuko batagikeneye ibibasenya.

Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply