Abayoboye ibikorwa by’amatora mu karere ka Rwamagana bavuga ko amatora yabaye meza haba uburyo abagombaga gutora bayitabiriye ndetse n’uburyo ibyari bikenewe byose ngo amatora akorwe mu bwisanzure byabonetse, bikaba byaratumye akazi kabo kagenda neza.
Irigoga Rosette yayoboye amatora kuri site y’itora y’ishuri rya polisi y’igihugu riri I Gishari, ahatoreye abagera ku 2000 barimo abapolisi na dasso batorezwa muri icyo kigo, ndetse n’abakozi bahakorera. Atangaza ko bari bafite ibyumba bibiri bitorerwamo buri cyumba cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abatora bane icyarimwe, akaba nta mbogamizi bigeze bahura nazo mu gutoresha.
Umwihariko kuri iyi site ni uko nta ba ‘youth volunteers’ bigeze bakenerwa kuko ibijyanye n’imyitwarire ku mirongo y’abajya gutora byakorwaga n’abapolisi ubwabo.

Ahandi hamwe mu habereye ibikorwa by’amatora muri uyu murenge wa Gishari ni kuri GS St. Paul Gishari hatoreraga abaturutse mu tugari tubiri, Bwinsanga na Ruhimbi igice kimwe (kuko ikindi gice batoreraga ku Yindi site y’itora ya Kinyana ngo bitewe n’imiterere y’aka kagari). Ibyumba 12 akaba aribyo byifashishijwe.

Umuyobozi w’iyi site Nsabimana Evariste atangaza ko imigendekere y’amatora muri rusange yabaye myiza ngo kuko bayatangiriye ku gihe bafite n’ubwitabire buhagije. Akomeza avuga ko babanje gufasha abafite intege nkeya nk’uko amabwiriza ya komisiyo y’amatora abiteganya, ndetse n’imbogamizi bari bagize y’abantu batabashije kwiyimura kuri lisiti y’itora yaje gukurwaho bidatinze n’ibwiriza rishya rya komisiyo y’amatora ryahise risohoka bakemererwa gutorera ku mugereka.
Uretse abatuye muri utu tugari tubiri, abandi batoreye kuri iyi site ni abanyeshuri biga muri IPRC Gishari bagera kuri 930, bakaba bagenewe icyumba cyihariye cyo gutoreramo.
Kuri iyi site kandi abantu bakuru nibo bagiye bazinduka, gusa ngo harimo n’urubyiruko bagiye baza uko amasaha yagendaga yigira imbere, ndetse harimo na benshi bari baje gutora ari ubwa mbere. Abarangije gutora bagendaga basubira mu mirimo yabo bakaza kugaruka saa cyenda gukurikirana uko igikorwa cyo kubarura amajwi kigenda.
Mu bitaro naho baratoye
Ahandi habereye amatora by’umwihariko ni mu bitaro bikuru bya Rwamagana, ahatoreye abarwayi, abarwaza ndetse n’abakozi b’ibitaro. Iyi site yashyizweho kugirango abari mu ivuriro ku munsi w’itora nabo boroherezwe gutora nk’uko ari uburenganzira bwabo bahabwa n’itegekonshinga rya repubulika y’u Rwanda.

Dr. Gilbert Mutuyimana ni umuyobozi wungirije mu bitaro bya Rwamagana akaba yari ari kuri iyi site y’itora ngo afashe abatoresha mu migendekere myiza y’amatora. Atangaza ko kuri iyi site amatora yagenze neza ngo kuko ubuzima bw’abaza gutora bwabaga burimo gukurikiranwa kandi n’abakozi bagendaga basimburana kugirango mu gihe bamwe baza gutora hagire abasigara bita ku barwayi muri serivise zitandukanye z’ibitaro.
Iki ngo ni igikorwa gikomeye komisiyo y’amatora yabakoreye ngo kuko kuba abarwayi n’abarwaza babo ndetse n’abaganga babitaho, kuba nabo bahabwa umwanya bagatora batarinze kuva aho bari ngo bakore ingendo bajya gutorera mu tugari twabo, ngo ni ibyo kwishimira.
Dr. Mutuyimana kandi avuga ko abafite ubumuga ubwo aribwo bwose ndetse n’abafite uburwayi barembye bafashijwe bakagera aho batorera kandi bagahabwa ibikenewe byose ngo batore neza birimo ababafasha gutora ku bafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abakoze impanuka bagatakaza ingingo cyangwa bagakomereka bikomeye babazanaga mu tugare. Kuri iyi site hari hateganijwe gutorera abagera juri 400.
Abatoreye ku mugereka babaye benshi ku ma site amwe
Ibwiriza rya komisiyo y’igihugu y’amatora ryemerera gutorera ku mugereka abatarabashije kwiyimura, ryatumye abatora baba benshi kuruta abari bateganijwe.

Zimurinda Thomas yari ayoboye site ya Lycee islamique iri mu kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, ikaba ari site y’umujyi ahari ibiro by’akarere ka Rwamagana ndetse n’intara y’Iburasirazuba iriho abantu benshi.
Atangaza ko amatora yatangiye saa moya za mu gitondo asoza saa cyenda, ariko amasaha yose y’umunsi hari urujya n’uruza rw’abaza gutora. Avuga kandi ko bari bafite sono-mobile yagendaga yibutsa abantu kujya gutora ndetse n’amabwiriza y’amatora bityo n’abari bafite ikibazo ko batabashije kwiyimura bamenye igihe ibwiriza rya komisiyo y’amatora ryasohokeye bajya gutora.
Uretse abari basanzwe bari kuri lisiti y’itora, umubare w’abatoye waje kwiyongera baba benshi cyane batoreye ku mugereka biturutse kuri abo batabashije kwiyimura. Abatoreye kuri iyi site bose babaye 12,905 bavuye kuri 11,761 bari bateganijwe kuhatorera.
Kuri iyi site kandi hageze indorerezi nyinshi zaba izihagarariye imitwe ya politiki ndetse n’iz’imiryango mpuzamahanga, abatoresha bose hamwe bari 85 batoreshaga mu byumba 16.
Icyo bishimira cyane ni uko amatora yitabiriwe nk’uko bari barabibakanguriye, ibyo bateguye byose byagezweho, bagashimira abaturage bitabiriye kwitorera abayobozi.