Abitabiriye amarushanwa ategurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ahuriza hamwe ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye bavuga ko bishimira umusaruro bakuramo.
Aya marushanwa aba buri mwaka azwi nka NBR Schools Quiz Challenge ahuriza hamwe ibigo by’amashuri bifite amatsinda y’ubukungu yashinzwe ku bufatanye na BNR (BNR Economic Clubs)
Kuri ubu, amarushanwa ya NBR Schools Quiz Challenge yahurije hamwe ibigo by’amashuri 44 mu Gihugu hose aho bahatana kuva ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Aya marushanwa ari muri gahunda ya Banki Nkuru y’u Rwanda yo gufasha urubyiruko kumenya uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze no kumenya imikorere n’akamaro by’iyi Banki.
Ibigo byageze ku rwego rw’Igihugu ni bibiri ari byo, St Ignatius High School ryo mu Mujyi wa Kigali ari naryo ryegukanye umwanya wa mbere na College du Christ Roi yo mu Karere ka Nyanza ryabaye irya kabiri.

Muri aya marushanywa yasojwe tariki 2 Mata 2025, buri tsinda ryari rigizwe n’abaneyshuri 4 batoranyijwe mu bagize amatsinda yabo y’ubukungu (NBR Economic Clubs).
Keza Lauren wiga Imibare, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (Maths-Computer and Economics) ni umwe mu bagize itsinda rya Itsinda rya St Ignatius ryanatwaye igikombe.
Keza avuga ko aya marushanwa abafasha kumva no kumenya byinshi ku bukungu bw’Igihugu ndetse n’imikorere ya Banki Nkuru y’u Rwanda muri rusange.
Yagize ati “Aya marushanwa ya NBR Schools Quiz Challenge afite akamaro kanini kuko yaramfashije nk’umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubukungu, yamfashije kumenya byinshi ku bukungu bw’Igihugu ndetse no kumenya uko Banki Nkuru y’u Rwanda ikora,”
Akomeza agira ati “Kuba twatsinze aya marushanwa ari inshuri ya kabiri twitabiriye ni ikintu gishimishije cyane kuri twe no ku kigo cyacu, aya marushanwa yanteye imbaraga zo gukomeza kwiga cyane ndetse nkazakomeza amasomo y’ubukungu muri kaminuza,”
Mpano Cyusa Chrispin umwe mu bagize itsinda rya College du Christ Roi, ishami ry’mibare-Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) avuga ko n’ubwo itsinda ryabo ryabaye irya kabiri, hari byinshi bungukiye muri aya marushanwa.

Agira ati: “Amarushanwa ya NBR Schools Quiz Challenge yaramfashije cyane kuko namenye imikorere n’imikoreshereze y’ifaranga ry’u Rwanda, imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda n’uko Banki Nkuru y’u Rwanda igira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu,”
Akomeza agira ati “Ni amarushanwa afungura amaso cyane cyane nk’umunyeshuri wiga imibare na Siyansi namenye ko n’ubwo niga aya masomo nshobora guhuza ibyo niga nkazaba nk’umukozi ushinzwe ibarurishamibare cyangwa nkaba nakwiga n’amasomo afitanye isano n’ubukungu,”
Muri aya marushanwa, itsinda rya mbere ryahembwe igikombe na Seritifika bihabwa ikigo, ndetse abanyeshuri buri wese ahembwa mudasobwa, n’amafaranga ibihumbi magana ane (400,000 FRW) azashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane.
Abanyeshuri kandi bazagira amahirwe yo kugirana inama na Guverineri wa Bank Nkuru y’u Rwanda no kwitabira inama itaha kuri politike y’ifaranga n’uko ubukugu buhagaze (MPFSS).
Itsinda rya kabiri naryo ryahembwe igikombe, seritifika bihabwa ikigo, mudasobwa kuri buri munyeshuri n’amafaranga ibihumbi magana abiri ashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane.
Hahembwe kandi abarimu bafashije abanyeshuri mu myiteguro no mu gihe cy’amarushanywa aho uw’ishuri rya St Ignatius High School yahawe ibihumbi magana ane (400,000 RWF) naho uwa College du Christ Roi agahembwa amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000 FRW) na yo ashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane.
Ni ukubiba imbuto z’ejo hazaza
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Hakuziyaremye M. Soraya avuga ko gahunda ya NBR Schools Quiz Challenge igamije kubiba imbuto zizavamo abayobozi n’abakozi b’ejo hazaza.

Avuga ko aya marushanwa afasha abakiri bato kumenya imikorere n’inshingano by’iyi Banki, kugira ubumenyi ku bukungu n’imari bityo bakazavamo abakozi bazaba bakora muri BNR n’ahandi.
Yagize ati “Twishimira imbaraga mushyira mu kumva ibijyanye n’ubukungu n’imari ndetse n’uruhare rwa Banki Nkuru y’u Rwanda mukiri bato. Ndashimira cyane abatsinze, n’ababakurikiye ku rwego rw’igihugu ndetse n’abitabiriye aya marushanwa bose,”
Akomeza agira ati: “Uretse kubafasha kugira ubumenyi mu by’ubukungu no kumva mu buryo bworoshye ibijyanye n’ubukungu, intego yacu ni ukubiba imbuto zizabyara inzobere mu bukungu no muri politiki. Birumvikana turashaka no kubiba imbuto z’abazavamo abakozi ba Bank Nkuru y’u Rwanda kandi aba 8 bageze ku rwego rw’igihugu bazahiyitamo nk’umukoresha wabo mu gihe kizaza,”
Minisiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yashimiye Banki Nkuru y’u Rwanda itegura aya marushanwa ngarukamwanka avuga ko afasha amashuri yitabira kunguka ubumenyi mu by’ubukungu kugira ngo bazagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri Nsengimana ashimira amashuri yose yitabiriye aya marushanwa, akavuga ko n’ubwo mu marushanwa hose haba utsinda, abayitabiriye bose bungutse byinshi akabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu masomo yabo no gukomeza kwiyungura ubumenyi mu by’ubukungu.
Amarushanwa ya NBR Schools Challenge yatangiye mu mwaka wa 2019 yitabirwa n’ibigo by’amashuri 36, uyu mwaka ibigo byitabiriye bikaba ari 44 byose bikaba bifite amatsinda y’Ubukungu yashinzwe na BNR.