Saturday, July 27, 2024
featured storyKINYARWANDAUBUTABERA & UBURENGANZIRA

Umwe mu nyangamugayo mu rubanza rwa Nkunduwimye yasimbuwe kubera imyitwarire

Umwe mu bagize inteko iburanisha mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko, ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rw’ I Buruseli mu Bubiligi, yasimbujwe kubera kugaragaza amarangamutima yo kubogama bikabangamira abunganira uregwa.

Ni urubanza rugeze kure kuko rwatangiye kuwa 8 Mata 2024, mu batangabuhamya batandukanye bagiye banyura imbere y’urukiko, abenshi mu muryango w’uregwa nibwo bari kuhagera ndetse na bamwe mu bavugwa muri uru rubanza ko bahohotewe n’uregwa.

Umwe mu bagize inteko iburanisha twagereranya n’inyangamugayo mu manza zo mu Rwanda (Jury member), yaje kugaragara azunguza umutwe ubwo umwe mu batangabuhamya yari ari imbere y’urukiko atanga ubuhamya bwe, ibi uruhande rwunganira uregwa rwabifashe nko kugaragaza ukubogama bityo basaba ko asimbuzwa.

Nyuma yo kwiherera, urukiko rwasezereye uyu mugabo wari mu nyangamugayo ahita asimburwa nk’uko amategeko agenga imiburanishirize y’izi manza abiteganya.

Bimwe mu byagaragaye mu rubanza

Kuva urubanza rwatangira, uregwa, Nkunduwimye, avuga ko nta ruhare yagize mubyo ashinjwa cyane ko ngo nawe yari mu bahigwaga bamwita icyitso cy’inkotanyi, bitewe ahanini n’umugore we uvukana na Silas Majyambere wari warahunze igihugu mbere y’ uko jenoside yakorewe abatutsi iba.

Bamwe mubo mu muryango wa Nkunduwimye banyuze imbere y’urukiko nabo bakemeza ko abeshyerwa, ngo kuko umutangabuhamya bivugwa ko ariwe wamufungishije atari ari muri Kigali bityo ngo akaba atariho yarokokeye jenoside, zimwe mu nyandiko bifashisha babihakana harimo icyangombwa cyo kurokoka jenoside cy’uyu mutangabuhamya, ndetse n’ifishi bivugwa ko yakingirijeho umwana mu minsi mike mbere y’uko jenoside itangira, ibi rero ngo bikemeza ko atari ari aho avuga ko yahuriye n’uregwa.

Hari kandi abavuga ko abo mu muryango wa Nkunduwimye babahaye amafaranga ngo bareke kumushinja maze bo bakayanga, aba bakaba baragaragaye mu rukiko batanga ubuhamya.

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 akurikiranweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse n’ibyo gusambanya abagore muri jenoside yakorewe abatutsi, ibi byaha bikaba byarabereye I Kigali mu Gakinjiro ahari igaraje AMGAR aho bivugwa ko yari acumbikiye Interahamwe ndetse hakabikwa n’intwaro zifashishijwe mu kwica abatutsi.

 

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *