Saturday, July 27, 2024
featured storyKINYARWANDAUbukungu

Abatwara amakamyo yambuka imipaka barasabwa kuba abanyarwanda mu gihugu no hanze yacyo

Abashoferi b’amakamyo manini yambukiranya imipaka, kuri uyu wa gatatu, basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda mu kazi bakora, haba bari mu gihugu imbere cyangwa bageze mu bindi bihugu bakoreramo.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe bahawe ku bufatanye bwa polisi y’igihugu n’ishyirahamwe ryabo ACPLRWA (Association des chauffeurs des poids lourds au Rwanda) yari afite insanganyamatsiko igira iti “ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha,” baganirijwe n’abayobozi muri polisi y’igihugu batandukanye.

Mu kiganiro ku burere mboneragihugu, bahawe na ACP Ruyenzi Teddy, yabibukije amateka y’igihugu, gahunda za leta zirimo no kurwanya ibyaha, gucunga neza ibya rubanda birimo imodoka batwara ndetse n’imizigo ziba zipakiye, ndetse no kugira umurongo uhamye mu kazi.

ACP Ruyenzi kandi yabibukije ko bagomba kwitwararika umuryango wo shingiro rya byose, abibutsa indangagaciro na kirazira, ndetse abasaba kujya bakurikirana bakamenya ibibera mu gihugu cyabo.

Bungutse byinshi

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko hari byinshi bungutse ngo kuko babashije guhura n’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu bakayigezaho ibibazo bitandukanye bahurira nabyo mu muhanda, polisi nayo ikabizeza kubikemura no kubakorere ubuvugizi.

Karangwa Joseph ni umwe mu bashoferi bamaze igihe muri uyu mwuga kuko amaze imyaka irenga 25 atwara ikamyo nini yambukiranya umupaka, avuga ko yashimye aya mahugurwa kuko harimo ibibungura ndetse n’ibyungura igihugu, avuga ko babigishije kuba ‘umunyarwanda w’ukuri, ufite agaciro kandi ukagendana aho ajya hose’ asaba ko yajya aba buri mwaka.

Karangwa avuga ko bagiye guhindura imyitwaririre no kuba ijisho ku bigendanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Manirakiza Olive, umugore umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko yabyishimiye ngo kuko byatumye bahura n’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu bakabasha kuyibwira ingorane bahura nazo mu mihanda bakoreramo, irimo umutekano muke mu duce tumwe na tumwe ngo uhanyura bwije bakakwiba imizigo ipakiye mu ikamyo.

Kanyagisaka Justin, umuyobozi wa ACPLRWA, atangaza ko aya mahugurwa yari agamije kubibutsa indangagaciro za Kinyarwanda ngo aho bajya bajye bagenda ari abanyarwanda bagaruke ari abanyarwanda batazanye imico mibi bakuye mu bihugu by’ahandi.

Kanyagisaka avuga ko ishyirahamwe ayoboye rishinzwe kurengera inyungu z’umurimo, impamvu yatumye batangirira kuri aya mahugurwa biga indangagaciro mu mwanya wo kuvuga ku bibazo bitandukanye bibugarije, ngo ni uko akazi bakora kabasaba kuba abanyamwuga, bityo bakaba bagomba kubanza kuba abanyamwuga mbere yo gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwabo.

Muri aya mahugurwa rero babashije kugeza kuri polisi y’igihugu bimwe mu bibazo bahura nabyo bibangamira akazi bakora, nayo ibizeze ko igiye kubikemura no kubakorera ubuvugizi ku zindi nzego bireba zikabafasha kubikemura.

Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa polisi y’igihugu wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Sano Vincent, yashimiye abayitabiriye, abakangurira kujya bitwararika mu kazi kabo birinda guteza impanuka, ndetse bagaca ukubiri n’ibyaha birimo gutwara magendu no gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha, abasaba kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi babo.

Spread the love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *