Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyagatare, Madamu Murekatete Juliet avuga ko imvugo ngo “abana b’ubu” ikunze gukoreshwa n’ababyeyi iyo bashaka kwikuraho inshingano ku bana babo ndetse no kwanga kwirengera ingaruka z’uburangare iyo hari icyababayeho, idakwiye.
Nk’uko yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, Madamu Murekatete avuga ko usanga ababyeyi bakunze gukoresha iyi mvugo iyo hari ikibazo kiri ku bana kirebana n’ingaruka z’imyitwarire, ugasanga baravuga ngo “abana b’ubu niko babaye.” Ibi kandi usanga ababyeyi bamwe bagerageza no kubivuga mu gihe abana bato b’abakobwa barimo guterwa inda, ariko ababyeyi aho kureba uruhare rwabo muri iki kibazo bakagerageza kubyegeka ku bana.
Ifunga ry’amashuri muri covid-19 rifitemo uruhare
Muri ibi bihe bya covid-19, amashuri afunze, abanyeshuri bari mu ngo iwabo, akenshi ugasanga bamara umwanya munini basigaye bonyine mu rugo mu gihe ababyeyi baba bagiye gushaka ibitunga imiryango, aha ngo niho ababashuka buririra kuko abana b’abakobwa baba badafite abantu bakuru babari hafi; hari n’abemeza ko ibi bihe biri mu bituma umubare w’abangavu baterwa inda muri Nyagatare wiyongera.
Madamu Mutegwaraba Egidia ni umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare, nawe avuga ko muri ibi bihe abana batari ku mashuri umubare w’abangavu baterwa inda wiyongereye; yagize ati “ubusanzwe umwana yabaga azi ko afite amasomo ndetse azanabazwa, akajya ku ishuri agataha ananiwe kandi mu gitondo ari busubireyo, ugasanga nta mwanya afite wo kurangara ngo n’abo hanze bamubonereho.”
Hari icyo ababyeyi basabwa
Nyagatare nk’akarere kaza ku isonga mu kugira umubare w’abangavu baterwa inda uri hejuru, ubuyobozi bukomeza gukangurira ababyeyi kwegera abana babo bakabaganiriza, bakababa hafi bakumva ibyifuzo n’ibitekerezo byabo, cyane cyane muri ibi bihe bya covid-19 aho abanyeshuri batarimo kujya ku mashuri.
Madamu Murekatete asanga uyu mwanya utakabaye upfa ubusa ngo kuko aribwo imiryango yari ibashije kuba hamwe, bityo asaba ababyeyi kwegera abana babo, n’imiryango ifite abangavu batewe inda ikirinda kubatererana ngo kuko bakiri abana babo kandi bafite uburenganzira bwo kubaho.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza asoza asaba ababyeyi kumenya inshingano zabo ku bana babo batewe inda, ko bakwiye kubitaho bakabaganiriza, kugirango igihe amashuri azaba afunguye bazasubire ku ishuri ubuzima bukomeze; imvugo ngo “abana b’ubu” ntikwiye, ngo kuko uburere bw’abana bureba ababyeyi kandi umwana agapfa mu iterura.

