Abagore n’abakobwa bafatiwe ku ngufu mu cyitwaga ‘burende’ ahahoze segiteri Winteko ubu akaba ari mu karere ka Rusizi, nyuma y’imyaka irenga 25 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, baracyahungabanywa n’ibikomere bahavanye; bakaba basaba ko bagenerwa ubujyanama bw’ihungabana buhoraho, atari ubugaragara gusa mu gihe cy’icyunamo.

Izina ‘burende’ ryari ryarahawe inzu bakusanyirizagamo abagore n’abakobwa bo mu bwoko bw’abatutsi mu gihe cya jenoside, mu gihe babaga bamaze kwica abagabo babo na basaza babo; iyo abicanyi barangizaga akazi babaga biriwemo ko kwica abatutsi, nimugoroba bajyaga kuri burende bagatoranyamo abagore n’abakobwa bo kujya kurara bafata ku ngufu.

Mukabatsinda Patricia wo mu mudugudu wa Winteko, akagari ka Kabatsinda, mu murenge wa Mururu, ni umwe mu bagore bari muri burende, atangaza ko iryo zina ryahimbwe n’abicaga muri icyo gihe kuko ubusanzwe nta ryari rihari.

“Burende zari inzu ebyiri zegeranye, ziri hagati y’ahitwaga burigade n’ahahoze bariyeri imwe yari ku masangano y’imihanda, umwe uturuka Nyakarenzo n’undi uturuka Nyakanyinya, aha niho bafatiraga abatutsi babaga barimo guhunga berekeza kuri stade Kamarampaka, bakabajyana kuri bariyeri yo kuri burigade aho Rukeratabaro n’abandi bafatanyaga babaga bari bakabacira urubanza; abagabo n’abana b’abahungu baricwaga naho abagore n’abakobwa bakajyanwa muri burende.” Ibi ni ibyasobanuwe na Gasarabwe Jean Damascene, umwe mu barokokeye ku Winteko.

Mukabatsinda akomeza avuga ko aba bicanyi babaga bafite urutonde rw’abo bari buze gutwara uwo munsi, yagize ati “batwicishaga inzara, nijoro bakaza gutwara abo barara basambanya ku ngufu, bahoraga bagaruka.”

Si ugufatwa ku ngufu gusa baranicwaga

Nyirahitimana Claudine yari kumwe n’abakobwa be bane, bari bakiri bato cyane, atangaza ko kuwa 7/4/1994 aribwo umugabo we yafashwe, baramukubita cyane ariko ntiyahita apfa, yaje gupfa hashize iminsi. Nk’uko akomeza abitangaza, Nyirahitimana n’abana be bane bagiye kwihisha mu bihuru, hashize iminsi umunani barabavumbura babajyana muri burende.

“Barazaga bagafata abakobwa n’abagore bakiri bato bakajya kubasambanya ku ngufu; hari umukobwa umwe witwaga Clodetta yari umukobwa usenga cyane, baje kumutwara aranga avuga ko aho gukora ibyaha yahitamo gupfa. Yari kumwe na nyina, bamukubise ubuhiri, bamuteragura inkota, nyina arataka cyane ngo bamurekere umwana; uyu mubyeyi bamukubise ferabeto (fer a beton) bamuteragura inkota, bigeze mu gicuku nibwo yapfuye.” Nyirahitimana akomeza gusobanura ubuzima bwo muri burende. “Baraje badutegeka guterura umurambo tuwujyana mu cyobo cyari aho hafi, iryo joro twarakubiswe, hageraga igihe bakaza bakarara badukubita.”

Ihungabana bakuye muri burende baracyarifite

Abagore n’abakobwa barokotse nyuma yo kuba muri burende igihe kinini, baracyafite ihungabana ndetse n’ibikomere batewe n’ibyabakorewe. Bamwe muri bo iyo bahuye n’ababahohoteye bagwa igihumure, uburyo bwo kubafasha mu isanamitima bwabayeho ariko ntibirangira. Ibi ni ibyatangajwe na Mukashyaka Theresa, umubyeyi utuye mu murenge wa Nyakarenzo.

Barasaba ubufasha mu bujyanama bw’ihungabana

Imiryango ireberera abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu karere ka Rusizi, irasaba ko aba bafashwe ku ngufu bagenerwa ubujyanama bw’ihungabana buhoraho, atari ububoneka gusa mu gihe cy’icyunamo; ibi ni ibyatangajwe na perezida wa AVEGA mu karere ka Rusizi, Madamu Mukamurenzi Faina.

Urubanza rwa Theodore Rukeratabaro wari ku isonga mu bikorwa by’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwabereye ku Winteko n’ahandi, ruri mubyo bashima byagezweho n’ubwo igihano yakatiwe cyo gufungwa burundu kitabagarurira ubuzima batakaje.

Francine Andrew Mukase

Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply