Mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi, ahari kuburanira umunyarwanda Neretse Fabien, ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuva kuwa 7 Ugushyingo 2019, avuga ko ubwiyunge butakunda mu gihe hadahanwe abanyabyaha ba nyabo, agahakana ibyaha byose aregwa.
Urubanza rwatangiye hagaragara amwe mu makosa yakozwe n’ubushinjacyaha bwitiranije Neretse Fabien na Neretse Emmanuel, aho bavugaga ko Neretse Fabien yabaye mu gisirikare cya leta ya Habyarimana afite ipeti rya liyetona nyamara bikaza kugaragara ko uwabaye umusirikare ari Neretse Emmanuel utaregwa muri uru rubanza.
Abunganira Neretse Fabien babiheraho bavuga ko umukiriya wabo yabeshyewe, bakanasaba ko urubanza rwateshwa agaciro akagirwa umwere. Abacamanza bayobowe na Madamu Sophie Leclerq bamaze kwiherera bagasuzuma inzitizi zatanzwe n’abunganizi b’uregwa, banzuye ko urubanza rukomeza.
Mu batangabuhamya batandukanye bumviswe n’urukiko harimo abacamanza bakoze iperereza, bagaruka ku isura Neretse uregwa muri uru rubanza yari afite muri rubanda aho yari atuye. Bamwe mu babajijwe bari abaturanyi be I Mataba bemeza ko yari umuntu mwiza wabagiriye akamaro, akabubakira ishuri ACEDI Mataba, akanabazanira umuriro w’amashanyarazi, ndetse ngo bahabwaga n’imirimo muri iki kigo cy’ishuri bakanabagurira umusaruro.
Nyamara ku rundi ruhande abatangabuhamya barokokeye jenoside aho Neretse yari atuye bamushinja kuba ku isonga y’ibitero byahitanye imiryango yabo. Abana babiri bo mu Muryango w’umubuligikazi Claire Beckers wicanwe n’umugabo we n’umwana wabo I Nyamirambo, babwiye urukiko ko nyuma yo gucika abishe umuryango wabo bamaze kubibeshyaho ko bapfuye bahungiye mu rugo rw’umuturanyi; bemeza ko ku munsi wakurukiyeho babonye Neretse aherekejwe n’interahamwe n’abasirikare baza muri urwo rugo no mu baturanyi babaza aho imirambo y’abo bana yagiye.
Neretse waranzwe no kwiyita amazina atandukanye, hamwe yiyitaga Nsabimana Fabien (ubusanzwe Nsabimana ni izina rya se), yakomeje guhakana ibyaha byose aregwa, avuga ko nta mutima mubi yari afitiye abatutsi ndetse ngo yarabakundaga. Neretse kandi avuga ko aho kumwibeshyaho bamwita umunyabyaha, bashakisha abanyabyaha ba nyabo akaba aribo bahanirwa ibyaha bakoze ngo kuko ubwiyunge butakunda hadahanwe abanyabyaha ba nyabo.
Umunyarwanda Neretse akurikiranweho kugira uruhare mu byaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu yakoreye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, mu byahoze ari perefegitura Ruhengeri na Gisenyi, cyane cyane ku musozi akomokaho wa Mataba. Urubanza rukaba ruteganijwe kumara ibyumweru bitandatu.
Francine Andrew Mukase