Abahinzi-borozi bo mu karere ka Nyagatare barataka ibura ry’amata y’inka, bemeza ko riterwa n’umukamo wabaye muke ngo kuko izuba ryabaye ryinshi inka zikabura amazi n’ubwatsi. Ibi kandi bije mu gihe no mu mujyi wa Kigali ikibazo cy’ibura ry’amata gihangayikishije abatari bake kuko ibiciro byayo byazamutse cyane.

Mukanyirinkwaya Felicithe ni umwe mu bahinzi-borozi bo mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi. Avuga ko izuba ryababanye ryinshi bitari bisanzwe, inka zibura ubwatsi, bityo inka zimwe ntizongera gukamwa ngo kuko kujya gukama inka yabuze ubwatsi uba uyibereye igisambo.

Mukanyirinkwaya akomeza avuga ko basaba Imana ngo bakomeze babone imvura maze amata azongere aboneke.

Karemera Wellars nawe wa Karangazi, yemeza ko bagize izuba ryinshi rigatangira kuva mbere y’igihe risanzwe riziraho. Akomeza avuga ko ibihe by’izuba bari basanzwe babigira nyamara ibiriho ubu bidasanzwe ngo kuko umukamo wagabanutse cyane ku kigero kidasanzwe.

“Mbere uwagiraga inka zikamwa, nka litiro 45 zarabonekaga ariko ubu haraboneka nka litiro 20 zonyine mu nka 20 cyangwa 25 zikamwa.” Karemera akomeza avuga ko hari zimwe mu nka ziba zakamwaga ariko bagahitamo kuzihorera ngo kuko baba babona barimo kuzihemukira.

Kimwe na bagenzi be, Karemera yemeza ko bafite ikibazo cy’ibura ry’amazi ndetse n’ubwatsi, ngo usanga hari abagura shitingi bagakodesha imodoka ikabazanira amazi kugirango babashe kwuhira inka zabo, nyamara ngo ubu bushobozi si ubwa bose; bakaba bifuza ko bakorerwa ubuvugizi ibi bibazo bigakemuka.

Ubuyobozi buzi ikibazo

Mu kiganiro ‘Urubuga rw’abaturage n’abayobozi’ gitegurwa na Pax press (umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro), cyabereye mu murenge wa Karangazi kuwa 28 Nzeri, 2021; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mutware John yemereye itangazamakuru ko iki kibazo kizwi n’ubuyobozi kugeza no ku karere ka Nyagatare.

Mutware avuga ko hari ubukangurambaga barimo gukora buzatuma abahinzi-borozi bakomeza kwita ku nka, zikabona umukamo bari basanzwe babona no mu gihe izuba ryaba ribaye ryinshi.

Muri ubwo bukangurambaga harimo guhinga no guhunika ubwatsi bushobora kwifashishwa igihe kirekire, n’igihe bwaba bwatangiye kubura kubera ikibazo cy’izuba ryinshi. Ubundi buryo ngo ni ubwo gufata amazi bakoresheje amashitingi magari bacukurira, akaba yafata amazi y’imvura n’andi avuye ahandi ku buryo ashobora gukoreshwa mu gihe kirambye.

Mutware kandi avuga ko hari utumashini dukoreshwa mu gusya ubwatsi bityo bikaba byafasha mu buryo bwiza bwo kubuhunika, gusa ngo ibi ntibiragera kuri bose ariko ngo bazakomeza kubibashishikariza ngo kuko hariho na nkunganire ya leta.

“Inka yanyweye amazi menshi ikabona ubwatsi buhagije ndetse ikavurwa neza ikitabwaho, usanga itanga umukamo mwiza ndetse ushobora no kwisumbura kuwo mu gihe haba hagwa imvura nyinshi.” Nibyo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi akomeza atangaza.

Muri uyu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare niho haherutse kumvikana inkuru y’uwitwa Safari, bivugwa ko yarwanyije inzego z’ubuyobozi ubwo bari bamusanze aragiye inka ze ahatemewe bagashaka kumufata, maze nawe akirwanaho; aha niho hakomotse imvugo yamamaye “Safari Nyubaha.”

Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply