Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron wagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’imyaka 27 habaye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba ari narwo rwa mbere ahagiriye kuva yajya ku butegetsi mu 2017, uruzinduko rwari rutegerejwe na benshi cyane cyane abarokotse jenoside, nyamara ibyo yemera nk’uruhare rw’ubufaransa ntibivugwaho rumwe.

Mu ijambo perezida Macron yavugiye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi yagize ati” nyuma y’imyaka 27 ducecetse, tugerageza kongera kubwizanya ukuri ariko ntitugire icyo tugeraho, nyuma y’imyaka 27 y’akababaro, nicishije bugufi imbere yanyu mu cyubahiro, nje kwemera uruhare rwacu mu byabaye, tugomba kuvugisha ukuri tuzirikana abapfuye nyuma y’iyi myaka yose ducecetse, tugomba no kubyemerera abarokotse, abakoze uru rugendo rw’akaga nibo bonyine bashobora kubabarira, kuduha iyo mpano y’imbabazi.”

Ijambo rya perezida Macron ryashimwe na perezida w’U Rwanda Paul Kagame; mu ijambo rye ubwo yakiraga perezida w’Ubufaransa yagize ati “ijambo rye riruta kure gusaba imbabazi kuko kuvuga ukuri bishobora kugira ingaruka, gusa ugomba kukuvuga kuko uziko aricyo gikwiye, ugomba kuvuga ukuri n’ubwo byagira icyo bigutwara cyangwa ntibyishimirwe n’abantu, gusa uburemere bw’uruhare ku byabaye twabwerekeje kuri bene bwo, ni ukuvuga abafashe ibyemezo, birashoboka ko habaho ubutabera cangwa ntibube ariko hari n’igihe imanza zicibwa n’amateka.”

Nyamara bamwe ntibafashe ijambo rya Macron nko gusaba imbabazi zeruye

Egide Nkuranga, Perezida wa Ibuka (umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi), yavuze ko n’ubwo bakunze uburyo Perezida Macron yumva neza amarorerwa n’ibihe bikomeye baciyemo, ndetse agaha icyubahiro ababo bagiye, nyamara ibyo yavuze atari byo bari bamwitezeho.

Nkuranga yagize ati “twifuzaga ko avuga ati mu izina ry’Ubufaransa, mu izina ry’abaturage b’ubufaransa, nkurikije uruhare igihugu cyanjye, igihugu cyacu cyagize muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse na nyuma yayo, twagirango tubasabe imbabazi hanyuma noneho dutangirane n’urugendo rwo kugirango tugendere kuri ayo mateka twubake ejo hazaza.”

Umuyobozi wa Ibuka cyakora ashima ibimaze gukorwa na Perezida w’ubufaransa nko gushyiraho komisiyo y’abanyamateka yitiriwe DUCLERT ikagaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi na nyuma yayo, kandi Perezida akaba yemera ibyo iyo komisiyo yagaragaje.

Ibi ariko siko bimeze ku muyobozi w’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile iharanira inyungu z’abarokotse jenoside (Collectif des parties civiles pour le Rwanda), Bwana Alain Gauthier.

Bwana Gauthier avuga ko icyo Macron yakoze ari ugusubiramo imvugo yakunze gukoreshwa n’abamubanjirije aho avuga ko hazakorwa ibishoboka byose abagize uruhare muri jenoside bagakurikiranwa, ikindi akaba yarakoze ibishoboka ngo umubano w’igihugu cye n’U Rwanda wongere ube mwiza, kandi ko nk’umunyapolitiki ari nacyo cy’ingenzi yagombaga gukora.

Nyamara ku kijyanye no gusaba imbabazi abarokotse jenoside, Gauthier abona ijambo rya Perezida Macron nk’ ‘Interuro nziza yakifashishwa n’uwandika igitabo kirangiza kaminuza mu ishami rya filozofiya, umwaka utaha’.  Akomeza avuga ko icyo abarokotse jenoside bari bakeneye ari ukubasaba imbabazi zeruye ndetse n’ubutabera bugatangwa.

N’ubwo Perezida Macron atasabye imbabazi zeruye, hari icyo yavuze cyari gitegerejwe na benshi mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, yijeje ko ibintu byo kudahana abagize uruhare muri jenoside bigiye guhita bihagarara, abakoze ibyaha bagakurikiranwa n’inkiko.  

Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply