Rubavu: ubucucike mu nzu z’abasigajwe inyuma n’amateka butera amakimbirane ahoraho
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu midugudu ya Bugu n’Amajyambere mu murenge wa Cyanzarwe, mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahorana amakimbirane mu miryango aterwa no kuba baba mu nzu imwe ari imiryango myinshi, aho usanga umuhungu washatse umugore bombi babana na se na nyina mu nzu imwe kandi habamo n’abandi bavandimwe.
Niko bimeze kuri Yajeneza vestine w’imyaka 19, we n’umugabo we bamaze imyaka ibiri babana na nyirabukwe na sebukwe n’abavandimwe b’umugabo batatu, mu nzu y’ibyumba bibiri na salon. Icyumba kimwe kiraramo nyirabukwe na sebukwe, ikindi akararamo n’umugabo we mu gihe abandi bavandimwe b’umugabo batatu baba muri salon.
Yajeneza avuga ko inshuro nyinshi batongana na nyirabukwe ngo akenshi bapfuye ko umwe yakoze ku mazi undi yavomye, cyangwa ko yatetse kandi batari busangire.
Agira ati “mabukwe ni mubi cyane, ahora atubwira ngo tumuvire mu nzu dushake aho tujya kuba.”
Ibi abihuriyeho na Uwimanimfashije w’imyaka 20 kuri ubu ufite abana babiri yabyaranye n’umugabo we w’imyaka 25. Amazi n’ibiryo nibyo bakunze gupfa na nyirabukwe, ngo iyo atashye yasinze baratongana agashaka no kumukubita.
Ngo ibi biteza amahane bagashyamirana cyane, rimwe na rimwe ngo arahukana abaturanyi bakamugarura ngo asubire mu rugo niko zubakwa.
Abahungu nabo bashyamirana na ba se
Muri iyi miryango ibangikanye mu nzu zitarenze ibyumba bibiri, abahungu ntibacana uwaka na ba se ndetse bamwe muri bo babita “umugabo wa mama” mu mwanya wo kumwita se.
Ndayambaje Theogene w’imyaka 24 afite umugore n’umwana umwe bakaba babana na se na nyina n’abandi bavandimwe be mu nzu y’ibyumba bibiri na salon. Avuga ko nyina ariwe yita umubyeyi ngo kuko ariwe umwitaho, naho se ngo aba ashaka ko amuha amafaranga yose yakoreye ayita ayo gukodesha ngo kuko bamubereye mu rugo. Ngo iyo atayamuhaye rero bagakimbirana.
Gahungu Innocent w’imyaka 19 amaze umwaka umwe abana n’umugore we mu nzu ababyeyi be nabo babamo y’ibyumba bibiri na salon, avuga ko we na nyina batabanye neza.
Agira ati “mama n’umugabo we bagurishije ibintu byose nta n’aho nabona ngo niyubakire n’akazu gato” Gahungu akomeza avuga ko hari ahantu hari ikibanza abatu bari bagiye kuhamwubakira ise akabyanga ngo we n’umugore we bazace inshuro bigurire ikibanza biyubakire inzu. Nyamara ngo mu bushobozi bwe buke asanga atabasha kwiyubakira inzu.
Bose bahuriza ku kuba nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira, bagasaba leta kubafasha kubona aho batura ngo kuko kubana n’ababyeyi mu nzu bitaboroheye.
Ubuyobozi burabizi
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, avuga ko ibibazo aba baturage bafite ubuyobozi bubizi, gusa ngo impamvu babifite nazo zigiye zitandukanye bityo no kubikemura bisaba kubanza kubisesengura.
Agira ati “igihe twabatuzaga siko byari bimeze, icyo kibazo cyabayeho nyuma yo gutuzwa.” Akomeza avuga ko nyuma yo gutuzwa umuturage aba akwiye kugira uruhare mu kubungabunga aho yatujwe ndetse no gukomeza kubaka imibereho ye, asanga hakirimo ikibazo cy’imyumvire ariyo mpamvu bakomeza kwigisha no gukangurira aba baturage gufata neza amazu bahawe, babibutsa uruhare rwabo ndetse na zimwe muri gahunda za leta zirimo kuboneza urubyaro.
Ku kijyanye n’abasore bakura bakageza igihe bashaka abagore badafite aho batura bikaba ngombwa ko babazana iwabo, Mulindwa avuga ko kubakira abana atari inshingano z’ababyeyi ko nabo baba bakwiye gukora bakiyubakira ingo cyane ko aribo baba bakiri abasore bafite n’imbaraga.
Yizeza ko bazasura aba baturage bagasesengura neza ibibazo bafite, abarimo bigaragara ko batishoboye bagafashwa kuko bisanzwe muri gahunda za leta zo gufasha abatishoboye. Gusa ngo ubujyanama n’ubukangurambaga bwo barabukomeje.