Advertisement

Abayoboye ibikorwa by’amatora mu karere ka Rwamagana bavuga ko amatora yabaye meza haba uburyo abagombaga gutora bayitabiriye ndetse n’uburyo ibyari bikenewe byose ngo amatora akorwe mu bwisanzure byabonetse, bikaba byaratumye akazi kabo kagenda neza.

Irigoga Rosette yayoboye amatora kuri site y’itora y’ishuri rya polisi y’igihugu riri I Gishari ahatoreye abagera ku 2000 barimo abapolisi na dasso batorezwa muri icyo kigo, ndetse n’abakozi bahakorera. Atangaza ko bari bafite ibyumba bibiri bitorerwamo buri cyumba cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abatora bane icyarimwe, akaba nta mbogamizi bigeze bahura nazo mu gutoresha.

Umwihariko kuri iyi site ni uko nta rubyiruko rw’abakorerabushake rwigeze rukenerwa, kuko ibijyanye n’imyitwarire ku mirongo y’abajya gutora byakorwaga n’abapolisi ubwabo.

Ahandi hamwe mu habereye ibikorwa by’amatora muri uyu murenge wa Gishari ni ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Pawulo rw’i Gishari hatoreraga abaturutse mu tugari twa Bwinsanga na Ruhimbi. Aha hakoreshejwe ibyumba by’itora cumi na bibiri.

Umuyobozi w’iyi site Nsabimana Evariste atangaza ko imigendekere y’amatora muri rusange yabaye myiza ngo kuko bayatangiriye ku gihe bafite n’ubwitabire buhagije. Akomeza avuga ko babanje gufasha abafite intege nkeya nk’uko amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora abiteganya.

Imbogamizi bari bagize y’abantu batabashije kwiyimura kuri lisiti y’itora yaje gukurwaho bidatinze, ubwo amabwiriza mashya ya Komisiyo y’igihugu y’amatora yemerera abatarashoboye kwiyimura gutorera ku mugereka.

Uretse abatuye muri utu tugari tubiri, abandi batoreye kuri iyi site ni abanyeshuri biga muri IPRC Gishari bagera kuri 930, bakaba baragenewe icyumba cy’itora kihariye.

Kuri iyi site kandi abantu bakuru nibo bagiye bazinduka, n’urubyiruko rwiganjemo abagejeje igihe cyo gutora bwa mbere. Abarangije gutora bagendaga basubira mu mirimo yabo bakaza kugaruka saa cyenda gukurikirana uko igikorwa cyo kubarura amajwi kigenda.

Mu bitaro naho baratoye

Ahandi habereye amatora by’umwihariko ni mu bitaro bikuru bya Rwamagana, ahatoreye abarwayi, abarwaza ndetse n’abakozi b’ibitaro. Iyi site yashyizweho kugirango abari mu ivuriro ku munsi w’itora badacikanwa, kuko gutora ari uburenganzira bwabo bahabwa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Dr. Gilbert Mutuyimana, umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Rwamagana akaba ari nawe wari ukuriye iyi site y’itora avuga ko ubuzima bw’abaza gutora bwabaga burimo gukurikiranwa kandi n’abakozi bagendaga basimburana kugirango mu gihe bamwe baza gutora hagire abasigara bita ku barwayi.

Iki ngo ni igikorwa gikomeye komisiyo y’amatora yabakoreye ngo kuko kuba abari kwa muganga bahabwa umwanya bagatorera aho bari, ni ibyo kwishimira.

Dr. Mutuyimana kandi avuga ko abafite ubumuga ubwo aribwo bwose ndetse n’abafite uburwayi barembye bafashijwe bakagera aho batorera kandi bagahabwa ibikenewe byose ngo batore neza. Nk’abafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abakoze impanuka bagatakaza ingingo cyangwa bagakomereka bikomeye babazanaga mu tugare. Kuri iyi site hari hateganijwe gutorera abagera kuri 400.

Abatoreye ku mugereka babaye benshi

Ibwiriza rya komisiyo y’igihugu y’amatora ryemerera gutorera ku mugereka abatarabashije kwiyimura, ryatumye abatora baba benshi kuruta abari bateganijwe.

Zimurinda Thomas yari ayoboye site ya Lycee islamique iri mu kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, mu mujyi wa Rwamagana, ahari hategerejwe abantu benshi cyane.

Atangaza ko amatora yatangiye saa moya za mu gitondo asoza saa cyenda, ariko amasaha yose y’umunsi hari urujya n’uruza rw’abaza gutora. Avuga kandi ko bari bafite sono-mobile yagendaga yibutsa abantu kujya gutora ndetse n’amabwiriza y’amatora bityo n’abari bafite ikibazo ko batabashije kwiyimura bamenye igihe ibwiriza rya komisiyo y’amatora ryasohokeye bajya gutora.

Uretse abari basanzwe bari kuri lisiti y’itora, umubare w’abatoye waje kwiyongera baba benshi cyane batoreye ku mugereka biturutse kuri abo batabashije kwiyimura. Abatoreye kuri iyi site bose babaye 12,905 bavuye kuri  11,761 bari bateganijwe kuhatorera.

Kuri iyi site kandi hageze indorerezi nyinshi zirimo izihagarariye imitwe ya politiki ndetse n’iz’imiryango mpuzamahanga.

Icyo bishimira cyane ni uko amatora yitabiriwe nk’uko bari barabibakanguriye, ibyo bateguye byose byagezweho, bagashimira abaturage bitabiriye kwitorera abayobozi.

 

 

Spread the love
Advertisement
Latest Posts from FEZAA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *