{"id":2260,"date":"2020-10-24T16:54:00","date_gmt":"2020-10-24T16:54:00","guid":{"rendered":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260"},"modified":"2025-04-07T22:45:27","modified_gmt":"2025-04-07T22:45:27","slug":"gicumbi-ibyiciro-byubudehe-bishya-abaturage-babitegerejeho-kubarenganura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260","title":{"rendered":"Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura"},"content":{"rendered":"\n<p>I<strong><em>byiciro by\u2019ubudehe bishya byatangiye kugeragerezwa mu turere tumwe na tumwe tw\u2019u Rwanda na Gicumbi irimo, abaturage babitegerejeho ko aribyo bizabarenganura bagashyirwa mu byiciro bakwiranye nabyo ndetse bihuye n\u2019amakuru bo ubwabo bitangiye atanyuranije n\u2019ukuri kw\u2019imibereho yabo, ngo kuko ibyabibanjirije bari barabishyizwemo byabaye intandaro y\u2019ibibazo bitandukanye byagiye bigaragaramo.<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Nkurunziza Abdallah wo mu kagari ka Gatwaro, umurenge wa Rutare wo mu karere ka Gicumbi, avuga ko muri ibi byiciro bishya amakuru bitangiye ariyo azajya abashyira mu cyiciro, bitandukanye n\u2019ibyari bisanzweho aho abantu bashingiraga ku gihagararo, uko bakubona bakaguha icyiciro batitaye ku makuru y\u2019umuntu nyir\u2019izina.<\/p>\n\n\n\n<p>Nkurunziza akomeza avuga ko ibi byiciro nibiramuka bikozwe neza nk\u2019uko babisobanuriwe nta karengane kazongera kugaragaramo cyangwa ibindi bibazo.<\/p>\n\n\n\n<p>Tuyisenga Jean Marie Vianney we avuga ko afite icyizere ko ibyiciro bishya bitazagaragaramo akarengane nk\u2019akabonetse mu byiciro byabibanjirije; yagize ati \u201cubu uratanga amakuru wizeye ko ariyo azasohoka bakaguha icyiciro kigukwiriye, nta mpungenge dufite.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Bimwe mu bibazo bizakemurwa n\u2019ibyiciro by\u2019ubudehe bishya<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Mu byiciro by\u2019ubudehe byari bisanzwe hari aho wabonaga umuntu ugeze mu za bukuru cyangwa ufite ubumuga yarashyizwe mu cyiciro runaka adakwiranye nacyo ngo kuko afite umwana ufite akazi kandi wenda batanabana, ugasanga inkunga zigenerwa abatishoboye adashobora kuzihabwa, ariko ubu umuntu azajya abarurwa ku giti cye ibyo bibazo ntibizongera kugaragara.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyamara hari abagaragaza impungenge ku byiciro by\u2019ubudehe bishya. Mukamuhizi Domina we avuga ko afite impungenge mu gihe ibi byiciro byaramuka bikozwe nk\u2019uko ibyabibanjirije byagenze, hakagira abahindurirwa amakuru batanze bakaba bakisanga mu byiciro badakwiranye nabyo. Indi mpungenge agaragaza ni igihe byakongera gushingirwaho kuri serivise zihabwa abaturage; agira ati \u201chari igihe umwana yatsindaga amashuri ntabashe kwiga kaminuza bitewe n\u2019icyiciro umubyeyi we arimo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Naho Ngiruwonsanga Emmanuel, umuyobozi w\u2019umudugudu wa Karugeyo mu kagari ka Bikumba, mu murenge wa Rutare asanga ibi byiciro bizarenganura abari bararenganijwe n\u2019ibya mbere, gusa ngo afite impungenge mu gihe hakongera kubaho aho bababwira ngo amakuru batanze imashini zayahinduye bajya kureba bagasanga amakuru batanze atariyo abagarukiye. Ngiruwonsanga asaba ko byakoranwa ubushishozi.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Ubuyobozi burabamara impungenge<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Mu bibazo byose ndetse n\u2019impungenge byagaragajwe n\u2019abaturage, Umuyobozi w\u2019akarere ka Gicumbi Bwana Ndayambaje Felix yababwiye ko badakwiye kugira impungenge. Umuntu ufite umwana ukora batakibana mu rugo ntazongera kumubarurwaho ngo bashyirwe mu cyiciro kimwe, umubyeyi ushaje cyangwa utishoboye azabarurwa ku giti cye bityo abe yabasha guhabwa ubufasha bugenerwa abandi batishoboye n\u2019abageze mu za bukuru.<\/p>\n\n\n\n<p>Ku kirebana no kuba amakuru batanze yahindurwa, Bwana Ndayambaje yavuze ko ibyiciro bishya bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, amakuru umuntu azaba yatanze azajya ashyirwa muri sisiteme nawe akihibereye, ko nta bundi buryo azahindurwamo. Naho ku kijyanye na serivisi abantu bagiye babuzwaho uburenganzira bitewe n\u2019icyiciro barimo, yavuze ko bitazongera kubaho ngo kuko ibyiciro by\u2019ubudehe bitazongera gushingirwaho mu mitangire ya serivise iyo ariyo yose, ngo bizifashishwa gusa mu igenamigambi ry\u2019igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Gukusanya amakuru ashyira abantu mu byiciro by\u2019ubudehe bishya ni umushinga ukiri mu igeragezwa watangiriye mu turere twa Gicumbi, Gatsibo, Muhanga ndetse na Karongi, bikazagenda bikorwa no mu tundi turere hagaragara imbogamizi zigakosorwa, bityo ibyiciro bishya bikazatangira gukurikizwa mu gihe igeragezwa rizaba rirangiye hakemezwa ko nta bindi bibazo bizagaragaramo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibyiciro by\u2019ubudehe bishya byatangiye kugeragerezwa mu turere tumwe na tumwe tw\u2019u Rwanda na Gicumbi irimo, abaturage babitegerejeho ko aribyo bizabarenganura &hellip; <\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2261,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[13],"tags":[],"class_list":["post-2260","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-inkuru","latest_post"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v26.2 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura - FEZAA<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura - FEZAA\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibyiciro by\u2019ubudehe bishya byatangiye kugeragerezwa mu turere tumwe na tumwe tw\u2019u Rwanda na Gicumbi irimo, abaturage babitegerejeho ko aribyo bizabarenganura &hellip;\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"FEZAA\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-10-24T16:54:00+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2025-04-07T22:45:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/fezaa.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/Gicumbi-ibyiciro-byubudehe.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1040\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"780\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Francine Andrew SARO\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Francine Andrew SARO\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260\",\"url\":\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260\",\"name\":\"Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura - FEZAA\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/fezaa.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/Gicumbi-ibyiciro-byubudehe.jpg\",\"datePublished\":\"2020-10-24T16:54:00+00:00\",\"dateModified\":\"2025-04-07T22:45:27+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/#\/schema\/person\/39028b6da0a642ca970f1d4a60dbfbc8\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/fezaa.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/Gicumbi-ibyiciro-byubudehe.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/fezaa.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/Gicumbi-ibyiciro-byubudehe.jpg\",\"width\":1040,\"height\":780},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/fezaa.com\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/#website\",\"url\":\"https:\/\/fezaa.com\/\",\"name\":\"FEZAA\",\"description\":\"Your Best Choice\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/fezaa.com\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/#\/schema\/person\/39028b6da0a642ca970f1d4a60dbfbc8\",\"name\":\"Francine Andrew SARO\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/fezaa.com\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/1b2ec90faabfb0b381c12c5ffcdeefeb33081ad0009f59b326c336653061bb49?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/1b2ec90faabfb0b381c12c5ffcdeefeb33081ad0009f59b326c336653061bb49?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"Francine Andrew SARO\"},\"description\":\"Francine Andrew Saro is an award-winning Rwandan senior journalist with extensive experience in judicial, health science, environmental, and investigative reporting. She is the winner of the AI Journalism Challenge and is also a passionate documentarian of touristic and cultural experiences.\",\"sameAs\":[\"http:\/\/www.fezaa.com\"],\"url\":\"https:\/\/fezaa.com\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura - FEZAA","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura - FEZAA","og_description":"Ibyiciro by\u2019ubudehe bishya byatangiye kugeragerezwa mu turere tumwe na tumwe tw\u2019u Rwanda na Gicumbi irimo, abaturage babitegerejeho ko aribyo bizabarenganura &hellip;","og_url":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260","og_site_name":"FEZAA","article_published_time":"2020-10-24T16:54:00+00:00","article_modified_time":"2025-04-07T22:45:27+00:00","og_image":[{"width":1040,"height":780,"url":"https:\/\/fezaa.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/Gicumbi-ibyiciro-byubudehe.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Francine Andrew SARO","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Francine Andrew SARO","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260","url":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260","name":"Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura - FEZAA","isPartOf":{"@id":"https:\/\/fezaa.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/fezaa.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/Gicumbi-ibyiciro-byubudehe.jpg","datePublished":"2020-10-24T16:54:00+00:00","dateModified":"2025-04-07T22:45:27+00:00","author":{"@id":"https:\/\/fezaa.com\/#\/schema\/person\/39028b6da0a642ca970f1d4a60dbfbc8"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/fezaa.com\/?p=2260"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#primaryimage","url":"https:\/\/fezaa.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/Gicumbi-ibyiciro-byubudehe.jpg","contentUrl":"https:\/\/fezaa.com\/wp-content\/uploads\/2025\/04\/Gicumbi-ibyiciro-byubudehe.jpg","width":1040,"height":780},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/fezaa.com\/?p=2260#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/fezaa.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Gicumbi: ibyiciro by\u2019ubudehe bishya abaturage babitegerejeho kubarenganura"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/fezaa.com\/#website","url":"https:\/\/fezaa.com\/","name":"FEZAA","description":"Your Best Choice","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/fezaa.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/fezaa.com\/#\/schema\/person\/39028b6da0a642ca970f1d4a60dbfbc8","name":"Francine Andrew SARO","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/fezaa.com\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/1b2ec90faabfb0b381c12c5ffcdeefeb33081ad0009f59b326c336653061bb49?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/1b2ec90faabfb0b381c12c5ffcdeefeb33081ad0009f59b326c336653061bb49?s=96&d=mm&r=g","caption":"Francine Andrew SARO"},"description":"Francine Andrew Saro is an award-winning Rwandan senior journalist with extensive experience in judicial, health science, environmental, and investigative reporting. She is the winner of the AI Journalism Challenge and is also a passionate documentarian of touristic and cultural experiences.","sameAs":["http:\/\/www.fezaa.com"],"url":"https:\/\/fezaa.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2260","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2260"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2260\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2262,"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2260\/revisions\/2262"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/2261"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2260"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2260"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/fezaa.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2260"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}