Inkuru mu Kinyarwanda

Cote d’ivoire: urupfu rwibasiye abahanzi b’ibyamamare

Mu byumweru bitageze kuri bibiri, umuririmbyi w’icyamamare ukomoka muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo Papa Wemba, aguye ku rubyiniro mu iserukiramuco ryaberaga mu gihugu cya cote d’ivoire, undi muhanzi w’icyamamare Pepito nawe yaguye muri iki gihugu.

Uwo ni umwe mu bari bagize itsinda rya Magic system ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yabo yitwa “Premier gaou”. Ubusanzwe amazina ye ni Didier Bonaventure Deigna bakundaga kwita Pepito, yari umuyobozi w’iri tsinda akaba ari nawe wavuzaga ingoma.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa facebook, abagize itsinda Magic system batangaje urupfu rw’uwari umuyobozi w’iri tsinda, rwabaye kuwa 1/5/2016, akaba yarapfuye arohamye mu Nyanja mu gace kitwa “Jacqueville” ni mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Abidjan, bagize bati “azahora mu mitima yacu”.

Kuva mu myaka 16 ishize Papito yakunze kugenda azenguruka ibihugu byinshi ku isi mu bitaramo bitandukanye babaga bakora hirya no hino we n’itsinda yari ayoboye, n’ubu yiteguraga izindi ngendo mu bitaramo bitandukanye bateguraga gukorera mu Bufaransa.

Magic system yabayeho mu mwaka wa 1997 itangijwe n’abasore bane bakomoka mu mujyi wa Abidjan, baje kumenyekana cyane mu ndirimbo yabo “Premier gaou”, ari nayo yabazamuye ibageza ku rubyiniro rw’ibihugu bitandukanye bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Nyuma y’imvururu zabaye muri iki gihugu mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize guverinoma, itsinda Magic system ryagize uruhare rukomeye mu kugarura ubumwe n’ubwiyunge, babinyujije mu kwongera kwubaka iserukiramuco ry’umuziki gakondo bise FEMUA (Festival des musiques urbaines d’Anoumabo), ari naryo icyamamare Papa Wemba yaguyemo.

Pepito apfuye afite imyaka 46, akaba atazibagirana mu mitima y’abakunzi b’umuziki mu gihugu cya Cote d’Ivoire, ndetse n’abandi bakunze itsinda Magic system.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *