Abaturiye n’abakorera mu isantere ya Rambura ya mbere, iri mu mudugudu wa Nyaburama, akagari ka Kagano, umurenge wa Mukura, mu karere ka Rutsiro, bavuga ko babangamiwe no kuba nta muriro w’amashanyarazi ugera mu isantere yabo, bikabadindiza mu iterambere, ndetse bigatuma n’abajura bihisha mu mwijima bakiba.
Aba bacuruzi bavuga ko kubera kutagira umuriro bakora amasaha make, kuko ngo iyo butangiye kwira bahita bataha.
Nshyimyukiza Etienne yagize ati “ucana buji ukabona iri gushira kandi n’abakiriya na bo ntibaba bagenda nimugoroba, habaye hari umuriro twaba dukora amasaha menshi. Duhomba ayo mabuji dukoresha, ariko tukanakora amasaha make ugereranyije. Abafite utubari nibo bagerageza ariko na bo baba bari muri ‘risk’ yo gukorera ahantu hatabona.”
Ndizeye Marc na we avuga ko uko gutaha kare kw’abacuruzi kubera gutinya umwijima bigira ingaruka no ku baturage basanzwe.
Yagize ati “nk’iyo wagiye ahantu bukakwiriraho ugashaka guhaha nijoro usanga abacuruzi bakinze, ariko nibura umuriro ugeze mu gasentere waba wizeye ko igihe cyose abacuruzi wababona, n’ubwo n’abaturage mu ngo tuwukeneye cyane, ariko mu isantere ho ukenewe birenze urugero.”
Kutagira umuriro kandi aba baturage bavuga ko bituma abanyerondo bibagora gucunga ibisambo, kuko byihisha mu mwijima bikiba.
Hirwa Christian yagize ati “usanga kubera umwijima abajura barara batobagura amazu, kubera ko abanyerondo baba batababona, kandi no kubihisha biroroha kuko mu mwijima umunyerondo aba afite itoroshi noneho umujura agahita amenya aho ari n’aho atari.”
Aba baturage bibaza impamvu umuriro batawuhabwa kandi ngo babona ari ibintu bitagora ubuyobozi cyane ko umuriro uri hafi.
Nshimyumukiza yagize ati “muri Rambura ya Kabiri umuriro uriyo, ariko twebwe ugasanga insinga zitunyura hejuru ariko nta muriro baduha, kandi ahubwo ubundi hano nkatwe twegereye kaburimbo aritwe bagahereyeho, turasaba ko batwumva rwose natwe bakaduha umuriro kuko urakenewe cyane.”
Musabyemariya Marie Chantal, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hari gahunda yo gukwiza umuriro mu duce twose tw’ako karere, ariko ngo kubera ko ubushobozi butabonekera rimwe, n’uduce twose ntitwabonera umuriro rimwe.
Yagize ati “natwe tuba twifuza ko abaturage bose babona umuriro, gusa biterwa n’uko ubushobozi bugenda buboneka, kuko buri muturage aba yifuza kubona umuriro winjira iwe mu rugo, ariko iyo nibura umuriro wageze mu kagari, umuturage ufite ubushobozi ashobora kuwukurura akawugeza iwe, tubifite muri gahunda, twahereye mu tundi duce, ariko na bo tuzabageraho.”
Isantere ya Rambura ya mbere, iri ku muhanda wa kaburimbo, ikaba ikoreramo abacuruzi cyane cyane bacuruza butike n’utubari, abahatuye bakemeza ko umunsi iyo santere yagezemo umuriro imikorere izahita yoroha cyane bitewe n’uwo muhanda bafite.